Gatsibo: Bagurishije toni 2800 z’umuceri birangira bambuwe

1

Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi bituruka ku kuba batarishyuwe amafaranga y’umusaruro w’umuceri  bejeje mu gihembwe gishize.

Abahinzi babarizwa muri Koperative ya COPRORIZ Ntende bavuga ko bapakiriwe umusaruro mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, babeirwa ko amafaranga abageraho mu cyumweru kimwe, ubu amezi atatu akaba yihiritse batarishyurwa.

Ibi byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo kubashyira mu bukene n’imibereho mibi kuko abenshi ubu buhinzi ari bwo bubabeshejeho muri rusange.

Mutuyimana Genevieve agira ati: “Turi mu gahinda gakomeye urebye imbaraga guhinga umuceri bidutwara wakweza ukamburwa. Ubu Turi mu bukene bukomeye kuko umwanya wacu wose twawushyize muri iki gishanga ntitwagira ibindi dukora bitwinjiriza amafaranga. Birababaje kuba ngo kwishyurwa ibihumbi 800 ariko ubu nkaba ndya ibitagira umunyu. Ikindi ni uko ubu nta bushobozi bwo kongera guhinga dufite kuko binadusaba gukoreshamo abakozi kandi umukozi ntiwamubwira ngo aguhingire ku mwenda.”

Turatsinze Simoni we avuga ko kutishyurirwa ku gihe byatumye bagwa mu bihombo bya bimwe mu bimina babagamo, aho bizigamiraga ubu bakaba banibaza uko abana babo bazasubira ku ishuri.

Ati: “Mu biduhangayikishije uyu munsi ni ukuntu abanyeshuri basubira ku ishuri nta mafaranga dufite. Turasaba ko abadutwariye umusaruro baduha amafaranga yacu tugakemura ibibazo by’imiryango yacu. Niba umuntu yararetse ibindi yakoraga akiyegurira ubuhinzi bw’umuceri kandi tukaba twarejeje, ntabwo dukwiye kumara amezi atatu tutishyurwa ntanutubwira aho umusaruro wacu uherereye. Turasaba ko n’ubuyobozi bwakumva ikibazo cyacu kigakemurwa.”

Ubuyobozi bwa Koperative y’aba bahinzi bwabwiye Imvaho Nshya ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri ndetse ko hari umusaruro ukibitswe utarabonerwa abawugura ngo ba nyirawo bahabwe amafaranga.

Munyaburanga Emmanuel, Umuyobozi w’iyi Koperative, yagize ati: “Ni byo abahinzi bafite ikibazo kuko ntitwabonye aho tugurisha umusaruro. Umusaruro wapakiwe ntabwo wagurishijwe ahubwo twagize ikibazo cyo kutagira aho duhunika hahagije kuko abahinzi bose bejeje ntawugurisha stoke (ubuhunikiro) ziratwuzurana, biba ngombwa ko dushaka aho tuwanurira kugira ngo utangirikira ku misozi. Twasabye uruganda rwa Gatsibo kuwutubikira hanyuma bazagira ubushobozi bwo kuwugura bakazatwishyura bitashoboka tukareba ahandi tuwugurisha.”

Sinzamuhara Jean de Dieu, Umucungamutungo wa KOPRORIZ- Ntende, yvuze ko  iki kibazo cyateje ibibazo abahinzi gusa ngo koperative yakomeje kurwana ishakisha uko iguriza abugarijwe cyane ariko ngo ntibihagije kuko buri munyamuryango akeneye amafaranga.

Ati: “Twagerageje kubishyurira mituwere ariko ibi ntibihagije ku muhinzi wakabaye arengerwa ni byo yakoze. Turabiziko ubu hiyongereyemo ikibazo cy’abanyeshuri. Ni imbogamizi ikomeye kuko hari abo twajyaga tuguriza, ariko ubu ntibyadukundira kuko bikenewe na buri wese. Natwe turasaba ko Leta yakora ibishoboka ikadufasha mu gukemura iki kibazo kuko ni ikibazo kiri hose mu gihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Leonard, avuga ko bakurikiranye iki kibazo cy’bahinzi kandi ko hari ikizere ko hari umuguzi mushya witwa EAX ugiye kubishyura.

Ati: “Umusaruro twabonye warushije ubushobozi uruganda rusanzwe rukorana n’amakoperative yacu, ariko hari umuguzi mushya witwa EAX wiyemeje kugura umusaruro wose w’abahinzi gusa ubu bahereye ku makoperative atari afite aho guhunika umusaruro aho wanyagirirwaga hanze, ariko baduhaye icyizere ko bakurikizaho COPRORIZ Ntende, kandi uyu muguzi we ahita yishyura ku buryo mu minsi mike cyane abahinzi baraba babonye amafaranga y’umusaruro wabo.”

Iyo koperative ifite abanyamuryango 3 459 aho bari babonye umusaruro ungana na toni ibihumbi bine mu gihembwe gishize. Ubu bafite toni 800 muri sitoki zabo hakiyingeraho izindi zisaga 2 000 zihunitse ku ruganda rwa Gatsibo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Gatsibo: Bagurishije toni 2800 z’umuceri birangira bambuwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyagatare: Yasigiwe ihungabana n’uwo yasabye akamubenga bagiye gushyingirwa

Thu Sep 5 , 2024
Nsanzabera Emmanuel wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko hashize imyaka 9 afite ihungabana rikomeye nyuma yo kubengwa n’uwo yiteguraga gushyingiranwa na we. Uyu mugabo avuga ko yakundanye n’umukobwa akamusaba ndetse bakerekanwa mu itorero, ababyeyi b’umukobwa bari baranamukosheje. Uyu mukobwa wari inshuti ye ngo basenganaga mu itorero rya ADEPR i […]

You May Like

Breaking News