Gatsibo: Kabarore barishimira imihanda ya kaburimbo ya 3.5 km izatwara 1 394 000 000 Frw

2

Abatuye mu mujyi wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo barishimira ko bari guca ukubiri n’ivumbi ndetse n’ibyondo mu gihe cy’imvura bitewe n’imihanda ya Kaburimbo iri kubakwa ifite uburebure busaga Kilometero 3.5 izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga 1,394,000,000.

Abaturage bashimira ubuyobozi muri rusange bubagezaho ibikorwa remezo bigamije gusukura umujyi no kuwuteza imbere kuko bireshya abafite amafaranga kuhazana ibikorwa byabo.

Ngendahayo Joseph yagize ati: “Twishimira ibikorwa remezo Leta igenda itwegereza kuko kuva muri Kabarore batangira gushyiramo kaburimbo mu myaka yatambutse, ubona hari impinduka zigaragara zirimo ibigo by’imari, abikorera ndetse n’abaturage baje kuhatura.

Hari inyubako zidasobanutse mbere ariko muri iyi myaka ya vuba biragaragara ko imihanda ya kaburimbo yubakwa igenda ikurura abantu kandi ni ibintu dushimira ubuyobozi bushyira imbere umuturage.”

Mwiseneza Jean Claude utwara abantu kuri moto nawe ati: “Aha hatarashyirwa kaburimbo yari imihanda y’ibitaka kandi nubwo ari minini idasobanutse, imvura yagwa ugasanga ibyondo biri hirya no hino ku buryo hari n’imodoka zasayaga zigahera aho. Ubu turishimye kuko bashyizemo kaburimbo kandi biragaragara ko hamaze gusobanuka, nta modoka  cyangwa moto bigisaya mu byondo cyangwa ngo bibangamirwe n’imikuku.”

Mutimutuje Noella yavuze ko babonye kazi mu iyubakwa ry’imihanda.

Ati: “Imihanda itarubakwa byari ikibazo kuko hari ubunyerere bwinshi mu gihe cy’imvura ndetse n’ivumbi ryinshi mu gihe nk’iki cy’impeshyi. Iyi mihanda turayishimiye kandi mu gihe yubakwa natwe tugira amahirwe tukahabona akazi.

Umwe mu batuye mu mujyi wa Kabarore yatanze ubuhamya ko mu gihe cy’impeshyi usanga imyenda yafuzwe ikanikwa ku mugozi wasangaga yanduye kubera ivumbi ritumurwa n’imodoka n’amapikipiki ariko aho imihanda ya kaburimbo iziye bikaba bitakiba.

Yagize ati: “Abana bo mu rugo bari baragowe kuko twaburaga aho twanika imyenda tumaze gufura kubera ivumbi ryatumukaga rikatwanduriza. Abapangayi bo abenshi banikaga mu rugo rw’abaturanyi ariko ubu iki kibazo cyarakemutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko hari kubakwa imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Kabarore ariko no mu bindi bice byunganira uyu mujyi mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ibikorwa remezo bibafasha guhahirana no kugenderana.

Yagize ati: “Twatangiye dukora imihanda ya kaburimbo hirya no hino kuva mu myaka ibiri ishize nkuko twabyiyemeje, imihanda ituma imijyi yacu irushaho kumera neza ndetse n’abayituyemo bagatura ahantu heza ku buryo nta byondo bigaragara ahenshi  kandi twiyemeje ko buri mwaka hari ibilometero tuzajya dukora.”

Yakomeje agira ati: “Dufite imijyi y’ubucuruzi ikomeye yunganira Kabarore ari yo Kiziguro, Ngarama ndetse ubu hiyongereyeho umujyi wa Muhura kandi tuzakomeza gushakisha ubushobozi butuma abayituye bahishimira kandi n’abahagana bifuza kuhatura babone ko hateguye neza.”   

Bwana Sekanyange Jean Leonard yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 ndetse na 2024/2025, imihanda ya Kaburimbo iri kubakwa mu mujyi wa Kabarore ireshya na kilometero 3.43 kandi izuzura mu kwezi kwa Nzeri 2024, itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1 394 000 000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza kandi ko mu mwaka w’imihigo 2022/2023; mu mujyi wa Ngarama hubatswe umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 3, unyura ku bitaro bya Kiziguro wa Kilometero 1.5 ndetse no muri Kabarore wa kilometero 1.5.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Gatsibo: Kabarore barishimira imihanda ya kaburimbo ya 3.5 km izatwara 1 394 000 000 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

U Budage: Abantu 3 bicishishwe icyuma 5 barakomereka bikabije

Sat Aug 24 , 2024
Ku wa Gatanu Kanama 23 i Solingen mu burengerazuba bw’u Budage, abantu batatu bapfuye abandi batanu barakomereka bikabije. Polisi ivuga ko ukekwaho kuba yakoze ubwo bwicanyi yahunze. Minisitiri w’imbere mu gihugu yavuze ko “yababajwe” n’iki “gitero cy’ubugome”. Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Bild kibitangaza ngo mu Budage, ku wa […]

You May Like

Breaking News