Gatsibo: Nyuma y’ukwezi akoze ubukwe yatabawe agiye kwiyahura

1

Umugore wo mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, yafashwe agerageza kwiyahura avuga ko yabitewe no gukeka ko umugabo we hari ubushuti yaba afitanye n’abandi bagore.

Uyu mugore amaze ukwezi kumwe asezeranye n’umugabo we kubana akaramata, aho bashyingiranwe tariki ya 26 Nyakanga uyu mwaka.

Intandaro yo kugerageza kwiyambura ubuzima ngo yabitewe no gukeka ko umugabo we hari abandi yaba avugisha amagambo y’urukundo.

Umugabo avuga ko yavuye ku kazi nkuko bisanzwe aramusuhuza ariko akinjira mu nzu ngo hari umuntu wamuhamagaye kuri telefoni, asohoka ajya kumwitaba ndetse ahagarara hanze igihe yavuganaga na we.

Ati: “Umugore yaturutse inyuma arankingirana ariko nkeka ko ari ibisanzwe yanga ko amajwi yinjira mu nzu wenda ndi kumubangamira. Natunguwe no kubona mu mwanya muto aseseka impapuro mu nsi y’urugi ndahegera nzisomye nsanga yanditseho amagambo yo gusezera no kubwira ko we agiye kwiyahura.”

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bavuga ko bahise bumva uyu mugabo atabaza baza kureba uko byifashe ariko bahamagaye ngo umugore akingure biba iby’ubusa.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ihageze hafatwa umwanzuro wo kwica urugi basanga uyu mugore yashwanyaguje imyenda yose yari mu nzu ndetse atakibasha kuvuga.

Hitabajwe umuganga kugira ngo harebwe niba nta miti yica yaba yanyoye ndsetse hanatumizwa imiryango yombi ni ukuvuga ababyeyi b’umukobwa n’ab’umuhungu aho kugeza ubwo inkuru itunganywa bari mu muhezo bareba ishingiro ry’iri fuhe ridasanzwe.

Nkuko bigarukwaho n’abaturanyi kandi ngo mu bafuhirwaga harimo umukobwa ubana n’uyu muryango mu gipangu kimwe.

Uyu ngo yari asanzwe ahaba ndetse n’umugabo w’uwiyahuye akaba ari ho yabaga na mbere yo gushaka.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo SP Honore Havugimana,  asaba abaturage b’i Muhura kwirinda amakimbirane yo mu miryango.

Ati: “Mu gihe hari ibyo abantu batumvikanaho bakwiye kugisha inama abavandimwe n’inshuti, byananirana bakegera ubuyobozi ariko hatabayeho gukimbirana byageza no ku mfu.”

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Gatsibo: Nyuma y’ukwezi akoze ubukwe yatabawe agiye kwiyahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gatsibo: Bagurishije toni 2800 z’umuceri birangira bambuwe

Thu Sep 5 , 2024
Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bugarijwe n’ibibazo byinshi bituruka ku kuba batarishyuwe amafaranga y’umusaruro w’umuceri  bejeje mu gihembwe gishize. Abahinzi babarizwa muri Koperative ya COPRORIZ Ntende bavuga ko bapakiriwe umusaruro mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, babeirwa ko amafaranga abageraho mu cyumweru kimwe, ubu amezi atatu […]

You May Like

Breaking News