Gatsibo: Umuhanda Rukomo-Nyagatare wabahinduriye ubuzima

Abaturage b’i Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo, bishimiye umuhanda Rukomo-Nyagatare wanyujijwe mu gace k’iwabo ukaba warabahinduriye ubuzima kubera ko woroheje ubuhahirane n’ibice binyuranye by’u Rwanda.

Uretse kuba baravuye mu bwigunge, aba baturage bavuga ko uwo muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 73.3 watumye abenshi muri bo biteza imbere ndetse agace kari icyaro gahunduka umujyi.

Uyu muhanda wakozwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwereza abaturage ibikorwa remezo.

Aba baturage bemeza ko mbere aha hataragera uyu muhanda, hagaragaraga nk’icyaro ariko ubu bikaba byarahindutse kuko habaye nyabagendwa n’iterambere rikigaeragaza.

Ibi ngo bigaragarira mu myubakire aho nta nzu nziza zahabaga, ariko ubu yatangiye kubakwa inzu z’icyitegererezo ndetse n’izari zihasanzwe zikavugururwa.

Mu by’ibanze uyu muhanda wabafashije harimo ibijyanye n’ubucuruzi aho uyu muhanda worohereje abajya n’abava kurangura yaba i Kigali, i Byumba ndetse na Musanze.

Gakwisi Straton, umwe muri abo baturage, agira ati: “Uyu muhanda watumye dusirimuka. Hari abantu twakuriye aha tukavunika mu ngendo aho wasanganga hari nk’imodoka imwe ihaca, ubwo waba ufite urugendo bikagusaba kuba uzi isaha imodoka igendera yagusiga ubwo bikaba birangiye ukazategereza undi munsi. Kuri ubu byarahindutse ubu isaha washaka kujya i Kigali uragenda ndetse n’uri i Kigali ashobora gukora akazi ke atuje afite icyizere ko aho ashakira gutaha arajya muri gare akabona imodoka imuzana.”

Akomeza avuga ko batazibagirwa ukuntu ahasaga nabi uyu munsi hahindutse Paradizo, ati, ubu hubatswe uyubare tugezweho, ku buryo abantu babona aho bakura ibyo bifuza. Hubatswe kandi amacumbi ntiwaza inaha ngo ubure aho urara muri rusange habaye i busirimu.”

Kuba aha Nyagahanga harabaye nyabagendwa kandi ngo byatumye abakora ubuhinzi babyungukiramo kuko batagihendwa bisa n’aho begerejwe amasoko atandukanye.

Nyirabazungu Dancilla na we agira ati: “Mfite imyaka 62. Nakuriye aha ariko iri terambere ni bwo ndibonye nubwo rije ngenda. Hari imyaka inaha twezaga ikaba ari iyo kurya, wagurisha ugahendwa kuko nta handi wari buyijyane. Nyamara ubu yaba ibishyimbo, ibijumba ibitoki  amateke n’ibindi, abaguzi batugeraho aha bakaduha amafaranga ahagije.”

Yakomeje yishimira ko agace yakuriyemo kari inyuma cyane uyu munsi kahindutse umujyi agereranya n’uwa Kigali.

Ati: “Ubu hariya hirya hari ahantu ujya ukanywa ikawa nubwo njye ntarayinywa, ariko abayikenera mbona bayinywa. Ubwo se urumva tutarateye imbere?”

Abaturage ba Nyagahanga bavuga ko uyu muhanda wanabakijije ivumbi bahuraga na ryo kugira ngo bazagere kuri kaburimbo mu rukomo iyo babaga bagiye i Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo  Mutabazi Geofrey, avuga ko aho uyu muhanda wuzuriye hari abatangiye gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi mu nkengero zawo, ku buryo mu bihe biri imbere aka gace kazarushaho gutera imbere.

Ati: “Ubu dufite imodoka z’ubucuruzi zitwara umusaruro ukomoka k’ubuhinzi ndetse n’abashoramari barubaka ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’umuhanda. Ibi byose bizazamura iterambere ry’aka gace cyane cyane ariko iry’umuturage. Ubu uragera aha ukaba wabona aho uparika imodoka ukagura agatobe utishisha kuko hasa neza mu gihe atari ko byahoze.”

Uyu Muyobozi avuga ko ubu hakomeje ubukangurambaga bwo kuvugurura amazu atakijyanye n’isura ya Nyagahanga y’uyu munsi.      

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Senegal: Abimukira  26 baburiye ubuzima mu mpanuka y'ubwato

Wed Sep 11 , 2024
Muri Senegal hakomeje gushakishwa abandi bantu bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bwarohamiye mu Mujyi wa Mbour mu gihe umubare w’abamaze kumenyekana ko bazize iyo mpanuka ugeze kuri 26. Amakuru yatangajwe n’igisirikare cyo mu mazi cya Senegal avuga ko indi mibiri 17 yavumbuwe bituma umubare w’abahitanywe ugera kuri 26. […]

You May Like

Breaking News