Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC.
APR FC yari myitozo ibanziriza iya nyuma kuri Sitade Amahoro, mbere yo kwakira Pyramids FC ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yatangaje ko bizeye gusezerera Pyramids.
Ati: “Kuri ubu umupira wabaye umwe, nta kintu na kimwe abantu bakibeshyeshya. Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”
Mu rwego rwitegura uyu mukino abakinnyi b’ikipe ya APR FC bemerewe amadolari y’Amerika 3000 mu gihe basezerera ikipe ya Pyramids mu mukino bafitanye mu majonjora ajya mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Ghana, barangajwe imbere na Daniel Nii Laryea uzaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey na Seth Abletor bazaba bari mu mpande na Charles Benle Bulu uzaba ari uwa kane.
Aya makipe yombi yari yahuye mu cyiciro nk’iki umwaka ushize, aho nyuma yo kunganyiriza i Kigali ubusa ku busa, Pyramids yaje kunyagirira APR FC mu Misiri ibitego 6-1.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024 mu Misiri.