Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi bahuriye mu Nteko Rusange i Genève baganira ku migabo n’imigambi izabafasha kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame mu bice bituyemo abanyamuryango mu Burayi n’indi migabane baherereyemo.
Ni igikorwa cyahuriranye n’ibikorwa byo kwiyamaza ku bakandida batandukanye baba ari abo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite, aho Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wo kuyobora u Rwanda we yari yahereye i Busogo mu Karere ka Musanze.
Wabaye umwanya mwiza kuri banyamuryango wo kuganira ku ngingo zitandukanye zizabafasha mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo mu bice by’u Burayi batuyemo, inzego zose ni ukuvuga urubyiruko, abagore n’izindi mu Muryango zihuza ibitekerezo.
Chairman w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi, Dr. Richard Mihigo yerekanye uko gahunda yo kwamamaza umukandida wabo iteye n’ibizashingirwaho yibutsa ko “Umukandida wacu arajwe ishinga no guharanira iterambere, bityo ni inshingano zacu kumushyigikira.”
Ni mu gihe Umuyobozi Uhagarariye Abagore mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi, Béatrice Kagabo na we yagaragaje uburyo Perezida Kagame yasubije umugore agaciro ubu akaba ari ku ruhembe rw’imbere mu iterambere ry’u Rwanda, bityo ko kutamutora kwaba ari ukwirengagiza nkana.
Ati “Abagore bahoze ndetse bazahora kuba urutirigongo rw’iterambere ry’u Rwanda. Kubakira ubushobozi umugore birenze intego, ahubwo ni imwe mu nkingi mwamba mu kwimakaza iterambere rirambye.”
Muri iyi nteko kandi urubyiruko rutuye muri iki Gihugu ribarizwa mu Muryango FPR-Inkotanyi rwari rihagarariwe n’Umuyobozi waryo witwa Iliza Ngendahimana.
Ngendahimana yerekana uburyo uru Rwanda rw’ejo rukomeje ndetse ruzakomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu urubyiruko nka rwo rwabohoye mu myaka 30 ishize.
Umuyobozi Mukuru w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi unashinzwe ubukangurambaga muri FPR-Inkotanyi muri iki gihugu cyo mu Burayi, Yves Cyaka, yerekanye uburyo guha urubuga urubyiruko muri politiki ari igitekerezo gihatse ibindi kizafasha u Rwanda mu myaka iri imbere.
Cyaka yashimangiye ko “ababyeyi bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abakiri bato cyane cyane aba bagiye gutora bwa mbere, kugira uruhare mu matora” ashimangira ko abayobozi beza ari bo bazarufasha kuba abayobozi bejo hazaza.
Aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Busuwisi baganiriye kandi ku nyungu bagenderaho mu gutora Perezida Kagame, cyane ko ari we uzakomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’u Rwanda rwihaye mu gukomeza iterambere bagejejweho bayobowe na Perezida Paul Kagame mu myaka ishize ayobora u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, James Ngango yibukije Abanyarwanda baba mu Busuwisi kugira uruhare rutaziguye mu matora, abereka ko ari yo zingiro ryo guharanira ejo heza h’u Rwanda hazaba hayobowe n’abumva neza iyo ntego.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira ku wa 13 Nyakanga 2024, bucye Abanyarwanda baba mu mahanga bitorera ubuyobozi bubabereye umunsi ukurikiyeho ababa imbere mu gihugu na bo bajye mu matora.
Gate