Abaturage bo mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, babangamiwe n’uko begerejwe umuriro w’amashanyarazi ariko bakaba bakiri mu icuraburindi kuko umuriro bafite utabasha no kujya muri telefoni cyangwa ngo ube wanakwatsa itara.
![](https://gateofwise.com/wp-content/uploads/2024/09/2a-3-1024x654.png)
Aba baturage bavuga ko iyo barebye muri mubazi (konteri) babona bafite umuriro ariko bajya kuwukoresha bikaba iby’ubusa kandi uba unashira muri mubazi.
Bashimangira ko byababereye imbogamizi cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi ku buryo barara mu mwijima kandi bitwa ngo bafite amashanyarazi.
Uzabakiriho Aimable wo mu Mudugudu wa Umurara, yagize ati: “Iki kibazo kirakabije rwose ntabwo tubona umuriro. Igihe kiragera twajya kubona tukabona amatara yose arazimye, ukaba utabasha no kurahurira umuriro muri telefoni ngendanwa kandi ubona muri mubazi urimo. Ubuyobozi bwacu turabusaba kudukura muri iri curaburindi.”
Mugenzi we utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Uramutse witegereje izi ngo ziri hano, zifite amasinga aca hejuru ariko nta muriro ubarizwamo, turasaba ubuyobozi kudufasha bakazaza kuturebera ikibazo aho kiri kugira ngo natwe ducane nk’abandi”.
Ndayishimiye Cleophas na we yemeje ko kuba barahawe umuriro ufite integerinke bibashyira mu icuraburindi kandi bawufite muri mubazi zabo, nawe asaba ko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi bagahabwa umuriro.
Uwera Parfaite, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya iki kibazo ari bwo bakimenya ariko ko bagiye guhita bagikurikirana mu maguru mashya bakoherezayo inzobere hagamijwe kureba ahari ikibazo gituma abaturage batabona umuriro.
Ati: “Ikibazo cy’umuriro muke ntabwo twari tukizi ariko tugiye kureba uburyo twohereza itsinda rigenzura impamvu hatabona umuriro uhagije. Turizeza abaturage bacu ko bizakemuka mu gihe kidatinze.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gicumbi kose ingo zicaniwe ku kigera cya 55% bigendanye nuko hari abatuye ahatari hagezwa amapoto y’amashanyari cyangwa ngo babe barahawe amashanyarazi.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good. https://accounts.binance.com/hu/register-person?ref=FIHEGIZ8
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.