Gicumbi: Kudoda inkweto byamufashije kwiyubakira inzu

1

Akazi ko gusanira abandi inkweto zacitse hari abagafata nk’umurimo uciriritse, ariko si ko Muhire Jean Bosco abibona kuko kamihinduriye ubuzima n’ubwo hari abamusuzugura bamurebeye ku mafaranga bamuha baje kudodesha inkweto zabo zacitse. 

Muhire atuye mu Karere ka Gicumbi aho yujuje inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba  akorera akazi k’ubukorodoniye (gusana inkweto zangiritse) mu Kagari ka Gacurabwenge Umurenge wa Byumba. 

Avuga ko akazi ko kudoda ari ko yakuyemo inzu atuyemo n’umuryango we, aho ako kazi kamufashije kuva muri nyakakatsi yari amazemo igihe kinini. 

Mu kiganiro Muhire yagiranye na Imvaho Nshya aho adodera, yagize ati: ”Uyu mwuga ni wo suka yanjye kuko wankuye muri nyakatsi. Natangiye kuwukora ndi habi cyane, ntuye mu nzu y’ibyatsi, ntuye mu manegeka, mbese nshakisha ubuzima bukanga. Ubwo nararebye nshakisha ikintu cyantunga mbona ndimo kukibura.”

Yakomeje avuga ko gutekereza gukora ubukorodoniye yabikomoye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yamutegaga amatwi ashishikariza abantu cyane cyane urubyiruko kwihangira imirimo. 

Ati: “Nageze ku muhanda mpasanga mugenzi wanjye arimo kudoda inkweto, kuko ari ibintu byambaga mu bwonko ntangira gukora gutyo. Nakoze umunsi wa mbere mbona biremeye nkoze uwa kabirin’uwa gatatu birakunda, ubwo mfata uwanzuro wo kuwugumamo.”

Muhire yahise atangira gukora cyane akiyambaza n’amatsinda, ari na byo byaje kumufasha kugura ikibanza akanacyubaka. 

Ati: ”Nyuma naje gukomeza gukora cyane niyambaza amatsinda, ngura ikibanza cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda  gutyo. Hari muri 2014 mpita nshyiramo inzu ariko uyu munsi n’iyo wampa miliyoni 3 z‘amafaranga y’u Rwanda ntabwo nazemera kubera n’ibindi bikorwa nashyizemo.”

Uretse kubaka inzu, Muhire avuga ko uyu mwuga we wamufashije kugura inka ikamirwa abana be. 

Yemeza ko iyo byagenze neza mu gihe cy’ukwezi adashobora kubura nibura amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 60 000. 

Agira inama urubyiruko n’abandi bavuga ko akazi kabuze, abasaba guhaguruka bakihangira imirimo kuko u Rwanda rufite amahirwe menshi y’imirimo ku muntu ufite ubushake bwo gukora. 

Ati: ”Njye kugeza ubu mfite gahunda yo kwagura nkava hano ku muhanda nkajya nkorera mu nzu. Birambabaza rero iyo mbonye abantu bavuga ko akazi kabuze.

Ikintu nabasaba nibahaguruke bareke kumva ko bazatungwa no gukora mu mifuka y’abandi ahubwo batekereze ibyabateza imbere kandi bizakunda.”

Muhire ashimangira ko Umunyarwanda uri mu gihugu, adashobora kubura ikintu cyatuma abona amafarangango kuko we abona ari urugero rwiza.

Mu cyiciro cya Kabiri cya Gahunda y’Igihugu y’Imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya miliyoni imwe n’ibihumbi 250, bivuze ko buri mwaka biteganywa ko hazajya hahangwa nibura imirimo 250 000.

Nanone kandi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, aho abantu bangana na miliyoni bazahabwa amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse. 

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Gicumbi: Kudoda inkweto byamufashije kwiyubakira inzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Tennis: Jannik Sinner yegukanye US Open ya 2024 

Mon Sep 9 , 2024
Kizigenza ku Isi muri Tennis, Jannik Sinner, yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “US Open” nyuma yo gutsinda Taylor Fritz wari iwabo amaseti 3-0 (6-3, 6-4, 7-5). Uyu mukino wabereye kuri Arthur Ashe Stadium mu Mujyi wa New York, ku Cyumweru tariki […]

You May Like

Breaking News