Akenshi usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko bibaza bati “Ese nzagafata ryari?” nk’uko mu mvugo y’iki gihe bivugwa, bivuze ko umuntu akora cyane ariko ntagere ku iterambere, cyangwa akabona atagera ku byo yifuza. Hari n’igihe umuntu aba akora cyane bishoboka ariko bikarangira atakwigondera ikintu nkenerwa mu buzima.
Iyo bimeze gutyo hari abavuga ko barozwe cyangwa se ari karande zo mu miryango, gusa siko bimeze ahubwo buri wese aba afite amahirwe yo gukira, ariko ugasanga hari ibintu abantu batajya bitaho.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu bituma umuntu ahora akennye, nyamara biramutse bikemutse gake gake bikaba byatuma umuntu ahorana agafaranga kamunyuze mu gihe cya vuba. Dore zimwe mu mpamvu zigukenesha:
1. NTA NGENGO Y’IMARI UGIRA ‘Budget’
Gukora ingengo y’imari haba harimo ibintu umuntu azatakazaho amafaranga mu gihe runaka ariko akenshi ufatira ku kwezi. Kimwe rero mu bikenesha abantu ni uko usanga mu gihe runaka batazi icyo bakeneye n’icyo badakeneye. (tandukanya gukenera no gushaka).
Ibyo bituma utamenya ngo uzakoresha amafaranga angahe, bikaza kurangira utemenye aho amafaranga yawe yarengeye kuko rimwe na rimwe ugura ibidakenewe. Uburyo bwiza rero ni ukubanza ugatondeka ibyo ukeneye akaba aribyo ugura gusa. Ibi bizatuma amafaranga yawe agenda mu gihe gikenewe bitume ugira kandi ukamenya n’ayo usigarana.
2. KWIGERERANYA N’ABAKURUSHA UBUSHOBOZI
Abantu ntago bajya banganya ubushobozi. Hari ababa bafite amafaranga menshi, amake, ari hagati ndetse n’abandi ntayo, ari yo mpamvu buri wese aba agomba kwimenya akamenya n’inzira agenda ku giti cye nta muntu agendeyeho akamenya n’aho agomba kugarukira. Biba byzia iyo ugiye gupanga uko ubaho upanga ibiri ku rwego rwawe, aho kugendera kubya mugenzi wawe mutinjiza ibingana.
3. UKUNDA KUNEZEZA RUBANDA
Kuba umuntu mwiza bitandukanye no kwikiriza buri kintu cyose ubwiwe, ari nayo mpamvu rimwe na rimwe ku nyungu zawe bwite ugomba kwiga kuvuga ‘oya’. Umuntu iyo agusabye ikintu ukakimuha, aba abonye urwaho rwo kugusaba ikintu vuba cyangwa kera.
Niyo mpamvu ukwiye no kujya uhakana kugira ngo abantu batazabifata nk’akamenyero ukazajya uhora ubakemurira ibibazo nyamara wowe ugifite ibyawe bitarakemuka, si ngombwa guhora wikiriza ikintu kitagufitiye akamaro.
4. NTA NTEGO UGIRA
Burya umuntu ufite intego aba afite imigambi y’ibyo agomba kugeraho mu gihe runaka. Udafite intego zifatika biba bigoye kumenya icyo ugamije mu buzima buri imbere.
Ibi rero bizatuma uhora wijujuta ngo ntacyo ugeraho kandi ikibazo ari icyawe cy’uko utazi aho ushaka kujya, bityo ukwiye gushyiraho intego zinyuranye zaba iz’igihe gito n’igihe kirekire, uhereye ku gupanga uko gahunda yawe y’umunsi igomba kugenda.
Ibi tuvuze nubihuza n’ubuzima bwawe bwa buri munsi ntago bizabura icyo bihindura ku buzima bwawe ku bijyanye n’agafaranga.