Nyuma y’amezi atatu hasarurwa ibiti mu ishyamba rya Gishwati rifite ubuso bwa hegitari zirenga 5000 rikora ku turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero; amaseserano Leta yari yaragiranye n’umushoramari wasaruraga iryo shyamba yahagaritswe by’agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma ku bitarubahirijwe
Aya masezerano yari yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cyitwa ‘Icyizere Sylvicuture Ltd’ ariko mu mpera za Nyakanga Minisiteri y’Ibidukikije imenyesha iki kigo ko ayo masezerano yo gucunga no kungabunga iryo shyamba irisarura ahagaritswe by’agateganyo.
Minisiteri y’Ibidukikije yamenyesheje iki kigo kuba gihagaritse imirimo yose yo gusarura iri shyamba mu gihe hagitegerejwe ibizava mu isuzuma ku bitarubahirijwe mu masezerano.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba, Dr. Nsengumuremyi Concorde, yaganiriye na RBA, yirinda kugira icyo atangaza ku ihagarikwa ry’aya amasezerano ku ruhande rwa Leta ngo kuko bigikurikiranwa ndetse ko n’inzego zigenza ibyaha zabyinjiyemo zikaba zikiri mu iperereza.
Kugeza ubu, muri hegitari zigera kuri 500 zari zaratangiwe icyangombwa cyo gusarurwa, izirenga 300 ni zo zari zimaze gusarurwa.