Gushyiraho Igihe cy’umusozo cyo gukora KYC kubazihawe no kwimuka kuri Mainnet: Intambwe y’Igenamigambi Mu Kugera kuri Open mainnet

Nk’uko byatangajwe muri Pi2Day 2024, igihe cy’amezi 6 cyo gukora KYC no kwimuka kuri mainnet bifata igihe cy’amezi 6 y’umurongo cyatangiye ku wa 1 Nyakanga 2024! Nk’uko bisobanurwa muri Whitepaper ya 2021, iki gihe cy’impera kirakenewe mu kwitegura Pi kugira ngo umuyoboro ufunguke. Muri iki gihe, Abapiyoniya bagomba gutanga ubusabe bwa KYC bwambere mu mezi 3 ya mbere no gufata ingamba zose zo kurangiza gutanga KYC no kwimuka kuri Mainnet mu mezi 6.

Mu rwego rwo kugaragaza izi mpinduka z’ingenzi neza, mu gihe kiri imbere tuzashyiraho uburyo bushya bwo gukoresha app harimo no gushyiraho ibarura ry’igihe ku rutonde rwa Mainnet. Izi mpinduka zizafasha kumenyesha no kwibutsa Abapiniya igihe cyabo gikwiye, yaba icyo gutanga KYC cyangwa kwimuka kuri Mainnet, no kubasaba gufata ingamba vuba bishoboka. Ibi bigaragara ku buryo bwo gukoresha app bizatunganywa kandi byongerwaho mu gihe, nko guhagarika kubarura igihe ku mpamvu zimwe z’ikibazo cyihariye no kongera ibyihutirwa. Abapiyoniya barangije urutonde rwa Mainnet kandi bakimurira pi zabo kuri mainnet ntibazabona iki gihe mu app yabo kuko ibyo bisabwa n’amatariki by’igihe cy’impera ntibizabareba.

Kugira ngo tugere ku Muyoboro Ufunguye muri 2024, iki ni igihe cyo gushyiraho igihe cy’umusozo kigenda. Uburyo bwa KYC no kwimuka bukora neza ku bantu benshi ku muyoboro. Ibi bisobanuye ko abenshi mu Bapiyoniya bashobora gukora neza KYC no kwimuka mu gihe cy’umusozo kitarenze amezi 6. Byongeye kandi, twashyizeho uburyo bwo kuba ubwo buburyo bw’amezi 6 kugira ngo bufashe Abapiyoniya bashobora guhagarikwa mu rugendo kubera ibibazo byihariye by’ikoranabuhanga. Ku rwego rw’umuyoboro, gushyiraho iki gihe cyo gusoza kyc kizagira uruhare runini mu ntera yacu yo kugera ku ntego za KYC no kwimuka ku Muyoboro Ufunguye (Open network).

Igihe cyo gusoza cya KYC kubazihawe

Muri rusange, igihe cy’impera kigamije kugerageza guha Abapiyoniya igihe gihagije cyo kurangiza KYC no kwimuka, ndetse no gutanga impamvu zihagije no gushyira igitutu kugira ngo abantu barangize KYC no kwimuka ku Muyoboro Ufunguye (Open network). Gushyiraho iri tegeko bizihutisha intambwe yacu mu rugendo rwo kugera ku Muyoboro Ufunguye no ibyo bisabwa by’ibanze, kimwe nko gufasha Abapiyoniya kubona agahimbazamusyi ku icyiciro cyabo binjije mumushinga nabari muruziga rw’umutekano (Security Circle) zimurwa kuri Mainnet, bitewe nuko abagize itsinda ryabo rya Referral na Security Circle babonye KYC no kwimura pi zabo kuri mainnet. Bizanaburizamo Pi itaragenzuwe kuva mu gihe cy’amezi 6 ya KYC ishobora kwimukira kuri Mainnet, kandi bizabuza gushyiraho urujijo rwinshi ku Muyoboro Ufunguye (Open network) no mu igenamigambi ry’umuyoboro ritifuzwa hamwe n’Abapiyoniya bose.

Ibihe biba mu gihe cy’umusozo

Igihe cy’umusozo ni amezi 6, aho Abapioniya bagomba gufata ingamba zo kurangiza KYC no kwimuka ku Muyoboro Ufunguye. Bagomba kubikora kugira ngo babashe kugumana Pi zose bacukuye. Niba Abapioniya bananiwe gutanga ubusabe bwabo bwa mbere bwa KYC mu mezi 3 ya mbere, cyangwa bagatsindwa kurangiza intambwe zose zikenewe zo kwimura Pi zabo mu mezi 6 uhereye ku ya 1 Nyakanga 2024 (usibye ibibazo byihariye by’ikoranabuhanga bihagarika igihe cyo kubara), bazatakaza Pi nyinshi zacukuwe mu gihe gishize, uretse Pi yacukuwe mu mezi 6 ashize mbere yo kwimuka.

Ahanini, kugira ngo utazatakaza Pi nyinshi zacukuwe, Abapiyoniya bagomba kureba niba barangije izi ngingo ebyiri ku matariki yabo:

– Gutanga ubusabe bwa mbere bwa KYC mu mezi 3 ya mbere y’igihe cy’umusozo, bisobanuye ko itariki ntarengwa ari 30 Nzeri 2024, kandi

– Gukora urutonde rwa Mainnet no kwimuka kuri Mainnet mu mezi 6, bisobanuye ko itariki ntarengwa ari 31 Ukuboza 2024.

Buri muntu utarimuka kuri Mainnet azagira igihe cyihariye cy’umusozo. Igihe kizakomeza kubarwa mu gihe hagitegerejwe igikorwa cy’umuntu, kandi kizahagarara igihe umuntu afungiwe na sisiteme ku ngingo zihariye nk’uko zikurikira: kuba udafite uburenganzira bwo gusaba KYC, kuba stuck mu rugendo rwa KYC kurenza ukwezi kumwe, kuba uri muri KYC y’agateganyo, n’igikorwa cya sisitemu cyo kwimuka kuri Mainnet.

Kwimuka kw’Abapiyoniya buzuje ibyo bikorwa bigomba gukorwa ku gihe ntibizabareba ahubwo bazahorana Pi zabo zose kuri Mainnet.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

One thought on “Gushyiraho Igihe cy’umusozo cyo gukora KYC kubazihawe no kwimuka kuri Mainnet: Intambwe y’Igenamigambi Mu Kugera kuri Open mainnet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyungwe: habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga

Sat Sep 7 , 2024
Imodoka yavaga i Kigali yerekeje i Rusizi yo mubwoko bwa Daihatsu yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe. Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024,nimugoroba,bibera mu Murenge wa Kitabi,Akagari ka Kagano,aho iyi modoka yabuze feri ikarenga umuhanda. SP Kayigi Emmanuel yagize […]

You May Like

Breaking News