Abanyarwanda bose batumiwe mu Irahira ry’Umukuru w’Igihugu.

Abaturarwanda batumiwe kuza kwakira indahiro ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Guverinoma y’u Rwanda yatumiye Abanyarwanda mu muhango wo kurahiza Perezida Paul Kagame uheruka gutorwa, kuzarahira kwe bikazaba taliki 11, Kanama, 2024. Azaba arahirira kongera kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari arangije kwiyamamaza Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye umunyamakuru ko ibya mbere azibandaho muri iyo manda ari ukwimakaza umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda muri byose. Yavuze ko umutekano mu bukungu no bundi bundi buryo ari wo uzaza imbere, abaturage bagakungahara.

H.E Paul Kagame aherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka ku ijanisha rya 99.18%. Ubwo yatorerwaga bwa mbere kuyobora u Rwanda hari mu mwaka wa 2003 akaba yari yatorewe manda y’imyaka irindwi. Mu mwaka wa 2010 nabwo yaratowe ndetse no mu wa 2017 biba uko.

Muri izo manda zose yazaga ku mwanya wa mbere kandi byabaga bigaragara kuko aho yageraga hose agiye kwiyamamaza, abaturage baba ari benshi bamubwira ko ntacyatuma batamutora kubera umutekano n’amajyambere yabagejejeho. Buri uko arahiye indahiro ya Perezida wa Repubulika yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga.

Kuri iyi nshuro izakirwa na Dr. Faustin Nteziryayo. Arahira afashe ku ibendera ry’u Rwanda akazamura akaboko k’iburyo. Mu ndahiro ye arahira kutazahemukira u Rwanda, gukurikiza no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko, gukorana umurava imirimo ashinzwe, guharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kutazigera akoresha ububasha azaba ahawe mu nyungu ze bwite no guharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Urukiko rw’Ubujurire i Kigali mu Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20

Wed Jul 31 , 2024
Twagirayezu yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20 Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, Urukiko rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20, aho yari yarabigizweho umwere n’Urukiko Rukuru kuya 11 Mutarama 2024. Mu 2018 nibwo Twagirayezu yoherejwe na Denmark aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku […]

You May Like

Breaking News