Hamenyekanye abahanzi bazafasha Riderman na Bull Dogg mu gitaramo cyo kumurika album yabo.

Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki ngo abaraperi bakomeye mu Rwanda, Riderman na Bull Dogg, bakore igitaramo cyo kumurika album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’ ikomeje kunyura imitima ya benshi ndetse benshi bari bafite amatsiko yo kumenya abandi bahanzi bazafata, gusa kuri ubu bamaze kuba bamenyekana.

Kuva aba baraperi bombi batangira kuvuga ko bari gutegura album bazahuriraho bonyine irimo Hip Hop y’umwimerere, ni ibintu abantu bakiranye ubwuzu bwinshi, ndetse bakagaragaza bayitegerezanyije amatsiko menshi dore ko yari ihuriweho n’abaraperi bakomeye.

Kera kabaye album yaje kujya hanze tariki 31 Gicurasi 2024, iragenda itigisa imbuga nkoranyambaga, aho wasangaga buri muntu avuga ko ikoranye ubuhanga budasanzwe kandi ko bongeye kubibutsa Hip Hop y’umwimerere abantu bari barabuze, ndetse n’abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, ntibatanzwe kwerekana ko bayumvise bakayishimira.

Nyuma hatangiye gusabwa ko bazakora igitaramo cyo kumurika iyi album. Riderman na Bull Dogg nabo bumvise ibyifuzo by’abafana babo bahita babishyira mu bikorwa, nibwo mu gihe gito bahise batangaza ko kizaba tariki 24 Kanama 2024, kuri Camp Kigali.

Nyuma y’uko babitangaje amatsiko yakomeje kuba menshi hibazwa abahanzi bazabafasha muri iki gitaramo, ndetse ugasanga bamwe bagenda bakora urutonde rw’abaraperi bifuza ko batazabura bagendeye ku marangamutima yabo.

Nk’uko byavuzwe kenshi, iri rizaba ari ijoro rya Hip Hop n’umuco wayo gusa, ari yo mpamvu mu bahanzi bateguye ko bazabafasha ari abakora injyana ya Hip Hop gusa.

Kuri ubu urutonde rwabashije kumenyekana rw’abaraperi bazabafasha harimo itsinda rya Tuff Gang (abakiriho) ni ukuvuga P-Fla, Bull Dogg, Green-P na Fireman.

Hariho akandi abahanzi bo mu kiragano gishya barimo Bushali, Ish Kevin, Kenny K-shot, B-Threy na Bruce the first.

Kugeza ubu nibo bamaze kumvikana gusa ibiganiro biracyakomeje ku buryo hashobora no kwiyongeraho abandi.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

LIMITLESS BY JIM QUICK PDF

Wed Aug 7 , 2024
Overview of the book “Limitless” by Jim Kwik is a self-help book that focuses on unlocking your brain’s potential to enhance learning, productivity, and overall mental performance. Kwik, a renowned brain coach, shares practical strategies and techniques to help readers overcome mental barriers, improve memory retention, and cultivate a growth […]

You May Like

Breaking News