Nyuma y’igihe abantu bafite amatsiko yo kumenya abahanzi Nyarwanda bazafatanya n’umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda utegerejwe gutaramira mu Rwanda, kera kabaye abahanzi bamenyekanye.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, byemejwe ko umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda ndetse n’umuraperi Bushali ari bo bazafatanya ku rubyiniro n’umuhanzikazi Sheebah Karungi utegerejwe mu Rwanda tariki 17 Kanama 2024.
Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo Dj Phil Peter na Dj Crush ndetse na Mc Tino na Pendo bazayobora iki gitaramo.
Iki gitaramo kizabera kuri Camp Kigali cyagombaga kuba tariki ya 3 Kanama 2024 ariko biza kuba ngombwa ko kimurirwa tariki 17 Kanama 2024 bitewe n’uko kuri iyo tariki hari ikindi gitaramo cyagombaga kubera kuri Camp Kigali.
Sheebah Karungi agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri, kuko yaherukaga kuhataramira tariki 13 Kamena 2022 kuri Camp Olempia.