Ubushakashatsi bugaragaza ko cyo kimwe no kurwanya ibindi byorezo byadurira mu gukoranaho, ubusanzwe gukaraba intoki ni kimwe mu bwirinzi bwo kugikumira.
Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere isuku n’isukura, bagaragaje ko umuco wo gukaraba intoki n’isuku muri rusange wajya witabwaho mu bihe byose, aho kubishyiramo imbaraga ari uko hadutse indwara z’ibyorezo.
Icyorezo cy’ubushita bw’inkende kirimo kuvugwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo gitangiye gutuma abaturage bongera gutekereza ku bukarabiro rusange.
Ahenshi hari harashyizwe ubu bukarabiro ntihagikoreshwa nubwo hari bamwe bakomeje kujya bakaraba intoki mu gihe binjiye aho byasabwaga mu gihe cya Covid-19.
Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2024, abafatanyabikorwa ba Leta banyuranye bahuriye mu biganiro barebera hamwe uburyo igikorwa cy’isuku muri rusange no gukaraba intoki by’umwihariko byakongerwamo imbaraga.
Abari muri ibi biganiro banenga uburyo gukaraba intoki bishyirwamo imbaraga mu gihe cy’ibyorezo gusa.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Water Aid, Vestine Mukeshimana, yavuze ko bateganya gushyira miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura mu gihe cy’imyaka itanu.
Amafaranga azatangwa na Water Aid aziyongera ku y’abandi bafatanyabikorwa barimo Réseau des Femmes nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wayo Uwimana Xaverine.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabuni bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.
Umuco wo gukaraba intoki kandi wariyongereye uva kuri 4.4 mu 2015 ugera kuri 25% mu 2020 nk’uko ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2020) bwabyerekanye