Hari gutegurwa iserukiramuco rizagaragariza ibihugu by’amahanga byiganjemo ibyo mu karere u Rwanda ruhereyemo, integanyanyigisho zikoreshwa mu mashuri, aho byitezwe ko bazasangira ubunararibonye ndetse bamwe bakigira ku bandi.
Ni ibyagarutsweho n’Umuryango Flavour of Kigali LTD mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Kanama 2024 aho iki gikorwa giteganyijwe mu cyumweru cya mbere cy’Ukuboza 2024.
Bavuze ko kuba amahanga yamenya integanyanyigisho ziri mu Rwanda bizaziba icyuho cy’abanyamahanga baza gutura mu Rwanda bagasiga abana babo kubera amashuri, cyangwa bakaba mu Rwanda ariko bakajya kwiga mu bihugu bavukamo.
Umuyobozi w’uyu muryango, Sara Yisehak, yatangaje ko uburezi bw’u Rwanda buteye imbere ndetse bufite n’integanyanyigisho nziza ariko ko gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu hatabura icyo bamwe bikwigira ku bandi.
Ati: ”U Rwanda rufite integanyanyigisho nziza ariko abanyamahanga benshi ntibazi ko izihari haba mu mashuri yigenga, aya Leta ndetse na Mpuzamahanga. Bizaba ari umwanya mwiza kuko n’abanyeshuri bazapiganwa bagaragaza ibyo bize haba ari mu biganiro mpaka, ibijyanye na siyansi ndetse nibindi.”
Yongeyeho ko nubwo ibi bihugu na byo bizasangiza u Rwanda integanyanyigisho zabyo kandi ari uburyo bwiza bwo gusangira ubumenyi kuburyo byakorohera buri munyeshuri kwisanga ku rwego rumwe na bo asanze mu gihe yahindura ikigo akajya mu bindi bihugu.
Ni igikorwa kandi giteganyijwe gutumirwamo na za Kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi zirimo u Burusiya, u Bwongereza, Amerika n’ahandi.