Hasohowe Raporo ishinja Perezida Ndayishimiye kubuza amahwemo abantu no kubafungira ubusa

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ushinja Perezida Evariste Ndayishimiye ko mu gihe amaze ayobora u Burundi, Abaturage be n’abandi bo mu miryango itegamiye kuri Leta yababujije amahwemo.

Uyu muryango, uvuga ko mu gihe cy’imyaka ine Ndayishimiye amaze ayobora yazengereje abanyamakuru n’abakozi b’imiryango itandukanye kuri Leta.

Ni icyegeranyo cyiswe ’Uburundi: Imvungo itandukanye n’ingiro; aho igaragaza ko Ndayishimiye afunga abaturage bazira ubusa, akanibasira abanyamakuru n’abanyapolitike.

Uyu muryango ugira uti: ” Mu myaka ine Prezida Evariste Ndayishimiye amaze ku butegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abatavuga rumwe na we muri politike , bakomeje gufungwa hadakurikijwe amategeko no gucibwa imanza za baringa.”

Tigere Chagutah uyobora akarere k’Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Afrika muri Amnesty International, avuga ko nta gihe na kimwe abaharanira uburenganzira bwa muntu bigeze boroherezwa mu Burundi.

Ati: ” icanganyukishwa ry’amashyirahamwe ategamiye muri politike rirakomeje kugeza ubu nta mpinduka zigaragara za reta kuri ayo mashyirahamwe mu kuyakingurira urubuga rwo kuganiriramwo ibibazo bikomeye bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi,”

Ndayishimiye yagiriwe inama ko yakosora aya makosa mu gihe yaba yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi mu yindi Manda.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

RDC: Umusirikare wa FARDC yarashe Afande we mu cyico

Thu Aug 22 , 2024
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe mu cyico mugenzi we wari umukuriye, amuhora kunyereza umushahara we. Banza Ilunga yishe Capitaine Albert Bosina wari ukuriye imari mu mutwe w’akarere ka gisirikare ka 33 k’ingabo za Congo zirwanira mu mazi. Yamurasiye mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa […]

You May Like

Breaking News