Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda ,aho igiciro gishya cya litiro ya lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda ni 1629 naho mazutu itagomba kurenga amafaranga 1,652 kuri litiro.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’uru rwego Rugigana Everste, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro rwamenyesheje abaturarwanda bose ko mu gihe cy’amezi abari ari imbere ,uhereye ku 07 /Kanama 2024 saa moya z’ijoro za nimugoroba (07h00),ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe mu buryo bukurikira :
- igiciro gishya cya litiro ya lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda ni 1629 .
- igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,652 kuri litiro.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro gikomeze gitangaza ko iri hindagurika ry’ibiciro ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga .