Hateguwe igitaramo cyo kongera kuzirikana ubuzima bwa Yvan Bravan

Mu gihe Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda bongeye kwerekeza umutima kuri Nyakwigendera Yvan Bravan umaze imyaka ibiri atabarutse, binyuze mu muryango wa ‘YB Foundation’ hateguwe igitaramo cyo kuzirikana ubuzima n’ibikorwa bye.

Tariki ya 17 Kanama ni igihe kitazigera kibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, aho kuri uyu munsi mu mwaka wa 2022 ari bwo mu gihugu hose hiriwe inkuru y’inshamugongo ko Yvan Bravan yatabarutse ku myaka 27 y’amavuko. Ni inkuru yababaje abantu benshi yewe n’abatari basanzwe bamuzi ariko kuri uwo munsi bakumva amateka ye byabashenguye umutima.

Kuva icyo gihe hatangiye kujya hategurwa ibitaramo bitandukanye byo kuzirikana ubuzima bwe, yaba ku isabukuru ye y’amavuko ndetse no mu gihe umwe mu bahanzi babanaga mu itorero yakoze igitaramo agafata umwanya akamuha icyubahiro nk’umuntu wari ufatiye runini umuziki.

Kuri ubu hongeye gutegurwa igitaramo kiswe ‘TWAJE Fest’ cyo kwizihiza ubuzima n’umurage yasize mu muco Nyarwanda, ndetse muri icyo gitaramo akazaba ari umwanya wo kwigisha abantu ku ndwara ya kanseri yamuhitanye, kikazaba tariki 26 Ukwakira 2024, mu nyubako ya BK Arena.

Mu magambo banyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n’iz’umuryango wa ‘YB Foundation’ bagize bati “Uyu munsi imyaka ibiri irashize YB atabarutse. Mu cyubahiro cy’umurage we, dutewe ishema no kubamenyesha ‘TWAJE Fest’, igitaramo cyo kwizihiza umuco Nyarwanda, akaba ari n’amahirwe yo kumenyekanisha byinshi kuri kanseri.”

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Zuchu ntakirambirije ku kuba yarongorwa na Diamond.

Sat Aug 17 , 2024
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, yahakanye amakuru avuga ko ahoza ku nkeke Diamond Platinumz amusaba ko bashyingiranwa, avuga ko ibyo atakibihanze amaso cyane kuko yasanze Imana ishobora kuba yaramugeneye undi, agira n’inama abumva ko uwo mukundanye mugomba kubana. Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Zuchu yumvikanye ahakana ko […]

You May Like

Breaking News