HUYE: Babiri bakomereye mu mpanuka

Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba izi modoka zombi buri mushoferi yataye igisate cy’umuhanda agenderamo ajya mu mukono wa mugenzi we imodoka zihita zigongana.

Ati “Impanuka yatewe no kudasatira inkombe y’iburyo bw’umuhanda byakozwe na n’abashoferi bombi”.

SP Kayigi avuga ko abashoferi bari batwaye izi modoka bakomeretse ubu bakaba barimo bitabwaho ku bitaro bya Kabutare.

Iyi mpanuka yangije n’imodoka zombi ndetse n’inyanya zari zipakiwe n’imwe muri zo zinyanyagira mu muhanda.

SP Kayigi agira inama abashoferi yo kutirara mu muhanda kuko biteza impanuka hagati yabo kandi iyo umwe ahunze indi modoka asanga abanyamaguru ku nkengero z’umuhanda rimwe na rimwe bakahabagongera.

SP Kayigi aributsa abatwara imodoka nini zitwara ibintu koroherana mu migendere yabo kuko iyo hatabayeho gukurikiza amategeko y’umuhanda biteza impanuka ndetse zigwamo abantu abandi bakazikomerekeramo.

Ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari abakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu birimo kuvugira kuri terefone ndetse bamwe bagatwara banyweye ku bisindisa”.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Thu Aug 8 , 2024
Kuri iyi si abantu benshi bakunda amafaranga ndetse kubona umuntu uyanga byakugora cyane, ndetse igitangaje ikintu cyose kuri ubu gisigaye kibarwa mu mafaranga, kugeza naho inkundo z’ubu nazo zisigaye zibarwa mu mafaranga. Hari abasore benshi bumva ko kuba bafite amafaranga ntacyo babura , ndetse bakumva ko n’abagore bashobora kubagura ! […]

You May Like

Breaking News