Ibigo bibiri by’indege bigiye kuyoboka indege ya ‘COMAC C919’ yakorewe mu Bushinwa

Air China na China Southern Airlines ziri mu Sosiyete zikomeye mu Bushinwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere zishoborgutangira gukoresha indege yo mu bwoko bwa ‘COMAC C919’ yakorewe muri iki gihugu.

Amakuru dukesha CCTV avuga izi sosiyete uko ari ebyiri zirashyikirizwa izi ndege kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024. Bizaba byiyongereye kuri China Eastern Airlines yamaze kugura indege zo muri ubu bwoko zirindwi.

Bivugwa ko izi sosiyete uko ari eshatu buri umwe yatumije indege zo muri ubu bwoko 100. Zari zisanzwe zikoresha cyane indege za Airbus.

Muri Gicurasi mu 2023 nibwo iyi ndege yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa yakoze urugendo rwa mbere binyuze mu kigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere kizwi nka China Eastern Airlines.

Kuva icyo gihe kugeza ku wa 31 Ukuboza mu 2023, iyi ndege yari imaze gukora ingendo 655 no gutwara abagenzi 82 000. Kugeza ubu China Eastern Airlines imaze kugura indege enye zo muri ubu bwoko.

Uretse gukoreshwa imbere mu gihugu, Ikigo gishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile mu Bushinwa, cyatangaje ko gifite gahunda yo gushaka ibyangombwa bizatuma iki gihugu kibasha kugurisha hirya no hino ku Isi iyi ndege.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Tumenye byinshi byerekeye ku matora y’Abasenateri batangiye kwiyamamariza mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Wed Aug 28 , 2024
Bisaba kuba ufite imyaka 40 y’amavuko, ufite ubumenyi, uburambe n’ubushobozi bihagije kugira ngo wemererwe kujya ku rutonde rw’abakandida batorwamo ababa Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora isuzumye dosiye yawe ibisaba ikemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Kuri uyu wa 27 Kanama 2024 ni bwo abakandida 32 bujuje ibyo […]

You May Like

Breaking News