IBIHEMBO BIGENEWE ABAPAYONIYA BAMININZE PI NEWORK

Nkuko tubikesha https://minepi.com/white-paper/p27 pi core team yashyizeho ikigereanyo mfatizo cya pi zose zigomba kuba ziri mubapiyoniya n’uburyo zizakoreshwa. Nkuko ihame ryo muri white paper 14 march 2019 ribigena Pi core team isobanura ko umubare wa pi zose zagenwe ari biliyoni 100 zigabanije mu buryo bukuricyira; umuryango mugari w’abapayoniya wagenewe 80% arizo biliyoni 80 naho Pi core team.

Nkuko pi yatangiye ifite intego yo kuba ifaranga rizakoreshwa mu bucuruzi ndetse na serivisi ahanini hakoreshejwe amaporogaramu yubakiwe k’umuyoboro wayo wa Web 3.0, Pi network coreteam babuza abapayoniya kugurisha pi mumafaranga asanzwe(fiat money) mugihe cyo umuyoboro utarafungurwa(enclosed mainnet) ahubwo igashishikariza abapayoniya kohererezanya pi(peer to peer)  bagurana ibicuruzwa ikizwi nka barter trade kugira ngo baheshe agaciro pi coin. Ibi rero byagiye bikorwa kenshi aho abapayoniya bakoraga amahuriro bafite ibicuruzwa bitandukanye bakabihurizahamwe buri wese akajya kugura bitewe nicyo akeneye byatangiye mumwaka wa 2022 bitangiriye mubihugu bya Asia cyane cyane muri China arinaho hatangiriye inkundura yo gutangiza ikitwa igiciro gihuriweho n’isi yose mubapiyoniya kiswe GCV(Global Consensus Value) aho pi imwe yahawe agaciro kangana na 314.159$, ubu nibwo umugore w’umushinwa witwa Doris Yin yatangiye kwigisha agaciro ka Pi network yifashishije inyandiko mbanzirizamushinga(white paper) asobanurira isi yose intego yiri faranga ridasanzwe mu isi nzima yari isanzwe iyobowe n’ifaranga ry’Abanyamerica USD. Ariko nanone kubari bazi iby’ifarangakorakoranabuhanga(Cryptocurrency) nka Bitcoin yari itaranamenyekana henshi ku isi  bahise batungurwa nuko hagiye kuza irindi faranga rigiye kuyihigika kubera intego zaryo ziboneka muri white paper.

 Uribaza uti ni gute Abapayoniya bose bazahemba?

Ufite igikorwa kigaragara cyose yakoze giteza imbere umushinga wa Pi network, Pi core team basobanura neza muri white paper uko ibihembo byose bizagenerwa biteguye:  biliyoni 80 zose za pi nizo abapayoniya bazahabwa naho Pi coreteam yo igatwara biliyoni 20 zisigaye. Ariko muri izo biliyoni 80 zagenewe umuryango w’abapayoniya zigabanijemo ibindi bice aho biliyoni 10 zizagenerwa ibikorwa by’umuryango wa pi ku isi cyane cyane ibizakorwa n’imiryango y’abapayoniya idaharanira inyungu. Hazavaho kandi biliyoni 5 zizagenerwa imishinga ishyigikira pi ndetse n’ububaka imishinga izahesha agaciro pi coin.

Biliyoni 10 rero Pi coreteam yazigeneye kufasha bimwe mu ibikorwa bikurikira harimo nko; Gutegura inama z’umuryango w’abapayoniya kurwego mpuzamahanga, Guhemba abakoranabushake na comite zihagarariye abapayoniya ndetse no guhemba abakozi bitangira mukubaka ibikorwa bishyigikira ubucuruzi, izo biliyoni za pi kandi nanone zizafasha  guhuriza hamwe abapayoniya baguhuza ibitekerezo bitanga umusaruro mubapayoniya, Gutegura amatora y’ahazaza y’abayobozi b’abapiyoniya, Kubaka igitinyiro no kwamamaza, Gushaka abafatanyabikorwa nk’ibigo by’ubucuruzi nka banki, imishinga itandukanye y’ubucuruzi ndetse na leta muri rusange. Izi biliyoni za pi rero ninazo zizavamo ibihembo bya Global GCV ambassadors nkuko mubibona ko abaharariye pi community bazajya bahembwa.

Kubera akazi gakomeye bafashije pi network mukuyiteza imbere no kuyimenyekanisha ku isi hose, Uru rwego rwa GCV ruhagarariwe na Doris Yin ari nawe watangije urugamba rwo kwigisha agaciro k’umushinga wa pi network ubu akaba yaramaze kushyiraho izindi nzego zimufasha ku isi hose bakomeje kwagurwa imikorere yabo aho ubu bifuza ko comite yabo yagera no kurwego rw’akarere mugihugu(district level). Ubu rero ntawashidikanya ko uru rwego rwakoze akazi gakomeye kandi bagomba no kubishyimirwa kuko aho umushinga wa Pi network umaze kugera ubikesha imbaraga zabo ugendeye kubikorwa byakozwe harimo no guhamagarira abacuruzi mukwinjira mumushinga bagatanga ibicuruzwa byabo bakoresheje igiciro cya GCV(Global consensus Value) 1=314.159$ aho ubu hari itsinda ry’abacuruzi babashinwa ryitwa GCV international trade commission. Bifashishije inzego z’abambasaderi babahagaririye mubihugu bitandukanye rero bakomeje gukora akazi gakomeye ko kumenyekanisha umushinga wa Pi network, aho aho coreteam yamaze gutangaza ko abarenga miliyoni 60 bamaze kwinjiramo.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rick Ross aravumirwa ku gahera n'umugabo ufite ubumuga.

Sat Aug 10 , 2024
Umuhanzi Rick Ross arashinjwa ubuhemu n’umugabo ufite n’ubumuga, aho yemeza ko yamuhaye isezerano ntaryubahirize, bityo akaba asaba indishyi z’akababaro. Umuraperi Rick Ross arimo kuvumirwa ku gahera n’umugabo ufite ubumuga bw’ingingo, nyuma yo kunanirwa gusohoza isezerano yatanze amwizeza we na bagenzi ko azabaha imodoka zifite ubushobozi bwo kubatwarana n’amagare yabo mu […]

You May Like

Breaking News