Ibihugu bitatu byo muri Afurika y’uburasirazuba byemerewe kwakira CHAN 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yahaye Kenya, Uganda na Tanzania uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Afurika cy’abakinyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN muri Gashyantare 2025.

Ibi byemejwe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 nyuma yo gusura amasitade atandukanye arimo Moi International Sports Center iherereye Kasarani, Nyayo Stadium iri i Nairobi muri Kenya.

 

Aganira n’itangazamakuru Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe yijeje ko iyi CHAN izaba nziza mu mateka. 

Ati: “Nizeye ko iyi CHAN izaba imwe mu nziza mu mateka haba mu kibuga n’ibitaganzamakuru bizayitambutsa n’inyungu dutegereje muri Afurika no ku Isi hose.”

Iri rushanwa ni inzira nziza kuri ibi bihugu biri no gutegura kwakira irushanwa rihatse ayandi rya CAN rizaba mu 2027, rizaba ryongeye kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976 ubwo Ethiopia yakiraga imikino ya nyuma.

CHAN yaherukaga kubera muri Algeria muri Mutarama na Gashyantare 2023, yegukanwa na Sénégal itsinze iki gihugu cyari cyayakiriye penaliti 5-4.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ubuhanga bw'umushinga wa Pi Network: Dr. Nicolas Kokkalis na Prof. David Mazières – gushyiraho ubukungu bushya bw’ikoranabuhanga.

Mon Sep 16 , 2024
Dr. Nicolas Kokkalis, Ph.D: Igitekerezo cyiza cya Pi Network cyaturutse mu bwenge bw’inararibonye Dr. Kokkalis, wihaye intego yo guha abantu ubushobozi bwo kwitabira no kuyobora ubuzima bw’ikoranabuhanga ry’ejo hazaza. Intego ye yagezweho abinyujije ku ikoranabuhanga rya blockchain rigendeye ku kwishyira hamwe kw’abayikoresha, ryagenewe kuba ryoroheye buri wese. Ibi byavuye ku […]

You May Like

Breaking News