Ibihugu byinshi byatangiye guhagarika ikoreshwa ry’ubwenge buhangano bwa DeepSeek

Ibihugu buiandukanye byatewe ubwoba n’ubwenge buhangano bwakozwe n’ubushinwa, bwa DeepSeek, harimo Ubutaliyani, Taiwani na Australia. Ikibateye ubwoba ni uko kuri ubu bari gukeka ko ubushinwa bwaba buri gushaka gukura amakuru muri ibyo bihugu bukaba bwabahungabanyiriza umutekano.

Ubundi DeepSeek yakozwe na kompanyi y’ubushinwa isanzwe imenyerwe gukora ubwenge buhangano, ikaba yarashinzwe na Liang Wenfeng itangira gukora mu mwaka wa 2023, gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo abantu benshi bayimenye kubera DeepSeek yari imaze gukora ibitangaza ku isi, ihombeje akayabo kenshi Leta zunze ubumwe za Amerika zagiraga ChatGPT.

Igihugu cyabanje kwanga ikoreshwa rya DeepSeek iwayo ni Ubutalian. Iki gihugu cyahagaritse iyi DeepSeek kubera impungenge bari bafite ku kurinda amakuru amakuru y’inzego zabo n’ibigo bikorera muri iki gihugu. Mu mpera za Mutarama, Ikigo cy’Ubutaliyani gishinzwe kurinda amakuru, Garante, cyatangiye gukora iperereza ku bikorwa byo gukusanya amakuru ya DeepSeek no kuba itubahiriza amategeko arengera amakuru y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. Kuri iyi ngingo DeepSeek yatanze igisubizo kitashimishije aba bashakashatsi. Niko guhita binjira mu bubiko bwa Apple na Google bahita bavanamo porogaramu ya DeepSeek, nk’uko byatangajwe na The Independent.

DeepSeek yahise itangaza ko itagikorera mu Butaliyani kandi ko amategeko y’uburayi atabareba.

Nyuma y’uko Ubutalian bubihagaritse hahise hakurikiraho Igihugu cya Taiwan. Taiwan isanzwe itajya imbizi n’igihugu cy’ubushinwa, yasihe itangaza ko inzego za Leta zikwiye kwirinda gukoresha ubu bwenge buhangano bwa DeepSeek kubera kubera impungenge z’uko “ibangamira umutekano w’igihugu cyabo”, Iri tegeko rireba abakorera ubucuruzi muri Taiwan ndetse n’ibigo by’amashuri ya Leta. Uyu mwanzuro wa minisiteri ushingiye ku kuba serivise y’ubwenge buhangano bwa DeepSeek ari iy’Abashinwa ikaba ibateye impungenge zo kuba hari amakuru batanga ku bushinwa, bukaba bwamena amabanga yabo nk’uko byatangajwe na Radio yigenga ya Asia.

Minisiteri y’ububanyi n’ikoranabuhanga yagize iti: “Serivisi ya DeepSeek AI ni igicuruzwa cy’Ubushinwa. irimo ibibazo byinshi byateza umutekano muke.”

Nyuma hahise hakurikiraho igihugu cya Australia. Iki gihugu cyahagaritse ikoreshwa rya DeepSeek kubera impamvu z’umutekano wabo, nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yo gukumira ikoreshwa rya DeepSeek muri sisitemu n’ibikoresho byose bya leta. Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo iri tegeko ntirireba abenegihugu ku giti cyabo. Icyakora, minisitiri w’imbere mu gihugu yasabye abanyaustraliya kwitondera imikoreshereze y’amakuru kuri interineti no kurinda ubuzima bwite bwabo.

Mu ijambo rye, umunyamabanga w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati: “Nyuma yo gusuzuma isesengura n’iterabwoba, nemeje ko gukoresha DeepSeek, biteza umutekano muke leta ya Ositarariya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Google is Testing AI for Open-Ended Questions in Search

Sun Feb 9 , 2025
Google is making big changes to how its search engine works. The company is testing new AI technology to help answer open-ended questions—these are questions that don’t have just one right answer. How Will It Work? Instead of just showing a list of links, Google’s new system will organize search […]

You May Like