Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta, RPPA kigaragaza ko ibikoresho byangiza ibidukikije bikoreshwa mu biro bya Leta birimo amacupa ya pulasitike n’ibindi bigiye gucibwa mu biro bya Leta, kuko ibi biri mu ngamba zayo zigiye kujya zibandwaho mu gihe hatangwa amasoko ya Leta.
RPPA itangaje ibi mu gihe kuri uyu wa 12 Ugushyingo i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’Ibigo by’Afurika bitanga amasoko ya Leta, (APPN/Africa Public Procurement Network), iri kurebera hamwe uko amasoko ya Leta yatezwa imbere mu buryo burambye hatezwa imbere ubukungu bw’Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse agaragaza ko mu macupa ya pulasitiki akoreshwa mu biro bya Leta agomba gucika.
Yagize ati: “Mu biro bya Leta usanga bakoresha amacupa ya pulasitiki icyo ni ikintu tugomba kwibandaho tukavana mu biro bya Leta amacupa ya pulasitiki y’amazi, tukazana abungabunga ibidukukije. Mu masesengura twakoze twasanze ariya mazi yo mu macupa ya pulasitiki turamutse tuyaretse tugakoresha ayandi; icya mbere ni amacupa adakoreshwa rimwe ngo ajugunywe bivuze ko ku bijyanye n’igiciro twayaguze make kandi tuzakomeza kuyakoresha igihe kirekire.”
Yongeyeho ati: “Kuko aya macupa usanga arundanyijwe nyuma agahinduka ibishingwe bikangiza ibidukikje ndetse bikanaduhenda.”
Uwingeneye yavuze kandi ko hari no kurebwa uburyo imodoka zikoreshwa mu bigo bya Leta zaba ari izitangiza ibidukikije.
Ati: “Dushaka gukoresha imodoka zitangiza ibidukikije kuko ibihumanya ikirere ni ibyo kwitabwaho mu gihe hari gukorwa amasoko ya Leta agamije kubungabunga ibidukikije. Mu modoka Leta igura hagomba kubamo ikigereranyo cya ziriya zitangiza ibidukikije ariko tuganisha ku guca izangiza ikirere burundu.”
Si ibyo gusa kuko no mu kubaka inyubako za Leta hagiye kujya hatangwa amasoko hitabwa ku bidukikije harebwa ubuziranenge bw’ibikoresho bibungabunga ibidukikije mu kuzubaka, (Green building).
Ubushakashatsi bugaragaza ko ku Isi buri segonda inganda zikora toni zirenga 10 zikoherezwa hirya no hino gukorwamo ibikoresho binyuranye, ibyinshi muri byo bikaba ari ibikoreshwa inshuro imwe gusa ariko usanga abantu batabyubahiriza.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu 2022 bwagaragaje ko mu bikoresho bya pulasitiki habamo utuntu bita ‘micro plastics’ tujya mu maraso ndetse ko n’umubyeyi wonsa umwana ashobora konka twa dupalasitiki duto duto.
Ni mu gihe zishobora no kwivanga n’ibiribwa n’ibinyobwa bigatera indwara zirimo kanseri, ingaruka ku buzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, kubuza ingingo zimwe z’umubiri gukora, kudindiza umuntu mu mikurire, indwara z’ubuhumekero n’ibindi.