Ibitaravuzwe ku irengero ry’umuhanzikazi Queen Cha

1

Uko bwije n’uko bukeye izina Queen Cha rigenda risa n’iryibagirana bitewe n’uko imyaka ikomeje kugenda yisunika nta gihangano gishya aha abakunzi be yewe nta n’akanunu ke, ibitera urujijo benshi bamukunze bibaza aho yaba yararengeye n’ibyo yaba ahugiyemo bituma atabaha indirimbo.

Mugemana Yvonne wamenyekanye nka Queen Cha, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe n’abantu benshi mu muziki Nyarwanda dore ko yawutangiye mu gihe Abanyarwanda bari batarakira neza kubona umwana w’umukobwa aririmba, cyane ko muri icyo gihe umuziki Nyarwanda wakorwaga n’umuntu uwukunda bya nyabyo kuko wari utaratera imbere ku buryo wari gutunga umuntu.

Uyu mukobwa ubusanzwe wize ibijyanye n’ibinyabuzima muri kaminuza y’u Rwanda, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011 abifashijwemo n’inshuti ze, aza no kugira Imana ahita yinjizwa mu ‘Ibisumizi’ biyobowe n’umuraperi Riderman, aho baje no gukorana indirimbo yitwa ‘Umwe Rukumbi’.

Queen Cha yaje gukomeza gukora umuziki akora indirimbo zitandukanye abantu n’abo bajyaho baramukunda bivuye inyuma binyuze mu ndirimbo zirimo windekura, Kizimyamoto yakoranye na Safi Madiba wabarizwaga muri Urban Boys. Rugari, Isiri n’izindi.

Queen Cha yaje kwinjira muri ‘The Mane Music Label’ yashinzwe n’umushoramari Bad Rama, asangamo abarimo Marina, Jay Polly, Safi Madiba n’abandi, gusa nyuma y’igihe atagaragara mu muziki, muri Mata 2021 yaje gutangaza ko yamaze kuyisezeramo.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Queen Cha yatangaje ko afite umukunzi, gusa kuva icyo gihe yatangiye kugenda abura gake gake nyuma biza kumenyekana ko yagiye i Burayi mu biruhuko, icyakora muri uyu mwaka yaje kwiyandayanda ashyira hanze indirimbo yise ‘Feel Me’ ari nayo aheruka kugeza ubu.

Nyuma y’imyaka ibiri nta hantu na hamwe agaragara yaba mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga, nibwo muri Kanama 2023 yaje kunyura ku rukuta rwe rwa Instagram yongera kwiyereka abakunzi be ubwo yari aherereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, byongera kuzamura urujijo hibazwa mu by’ukuri aho aherereye n’ibyo ahugiyemo.

Queen Cha yagaragaye ari i Paris mu Bufaransa mu 2023

Kuri ubu Queen Cha yabaye ashyize ku ruhande ibijyanye no gukora umuziki ndetse bishobora no kurangira awuhagaritse burundu, aho ubu ari kwibanira n’umukunzi we mu gihugu cya Beligique, nubwo mu mafoto aheruka gushyira hanze atajya agaragazamo uwo mukunzi we.

Amakuru avuga ko uyu mukunzi we ari we wamugiriye inama yo kuba ashyize ku ruhande iby’umuziki akamushakira ibindi akora, cyane ko uyu mukunzi we ari umuntu udakunda ubuzima bw’ubwamamare ari nayo mpamvu bizakugora kuba wabona amafoto yabo bari kumwe cyane.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Ibitaravuzwe ku irengero ry’umuhanzikazi Queen Cha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Aisha yamanitse agati yicaye kukamanura byamusabye guhaguruka

Sat Jul 20 , 2024
Nyuma y’uko Inkindi Aisha umenyerewe mu bikorwa byo gukina filime Nyarwanda avuze amagambo ku gitsina gabo bikamuviramo kwibasirwa bikomeye, byarangiye aciye bugufi yemera icyaha. Ni amagambo yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene, akumvikana avuga ko abasore batabarizwa mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, wagarutsweho cyane mu bihe byo kwamamaza […]

You May Like

Breaking News