uyu munsi ku wa gatatu , tariki 7 Kanama ni umunsi wa 220 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 146 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1782: George Washington yategetse ko hakorwa imidali y’icyubahiro igenewe abasirikare bakomerekeye ku rugamba, iyi midali yahawe inyito ya Badge of Military Merit nyuma iza kwitwa Purple Heart.
1890: Anna Månsdotter, ni we mugore wa nyuma wagenewe igihano cyo gupfa mu gihugu cya Suwede, uyu mugore yishwe mu w’1889 mu gace ka Yngsjö.
1909: Alice Huyler Ramsey n’inshuti ze eshatu bashoboye kuba abagore besheje agahigo ku nshuro ya mbere yo gukora urugendo rurerure, ibikunze kwitwa transcontinental bari mu modoka, ibi byabatwaye iminsi mirongo itanu n’icyenda kugirango bave i New York bagere i San Francisco.
1933: Habaye ubwicanyi bukomeye buzwi ku izina rya Simele, Guverinoma ya Iraq yahitanye abantu bagera ku bihumbi bitatu (3000) bari batuye mu gace ka Sumail bafite inkomoko ya Assyrian. Uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’abahowe Imana mu ba Assyrian.
1692: Muri Jamaica, umujyi wa Port Royal uherereye mu Majyepfo, wibasiwe n’umutingito ukaze aho mu gihe kigera ku minota itatu gusa abantu 1600 bari bamaze kwitaba Imana, abandi ibihumbi bitatu barakomereka bikabije.
1810:Bwa mbere muri Argentina, hatangiye gusohoka ikinyamakuru, iki kitwaga Gazeta de Buenos Arres.
Gazeta de Buenos Arres yashyizweho hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa bya Guverinoma yari yahawe izina rya Primera Junta, ku ikubitiro iki kinyamakuru cyandikwaga na Mariano Moreno, afashijwe n’abapadiri Manuel Alberti; Manuel Belgrano na Juan José Castelli bari n’abayobozi bacyo.
1832: Icyorezo cya Kolera cyageze mu mujyi wa Quebec kijyanywe n’abimukira bari baturutse muri Irland.
Iki cyorezo cyahitanye abantu bagera ku bihumbi bitandatu, intara ya Lower Canada ikaba ariyo yibasiwe bikomeye.
1862: Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yo kongera gukora ubucuruzi bw’abacakara.
1892: Benjamin Harrison yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye kwitabira umukino wa Baseball.
1945: Umwami Haakon VII wa Norway we n’umuryango we basubiye mu gihugu nyuma y’imyaka itanu bari mu buhungiro.
1948: Edvard Beneš yabaye Perezida wa Czechoslovakia, ahita ashyira umukono ku itegeko nshinga ryatumye iki gihugu gitangira kugendera ku mahame ya gikomunisiti.
1967: Mu ntambara yiswe iy’iminsi itandatu, ingabo za Israel zageze mu mujyi wa Yeruzalemu.
1981: Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere cyashenye bikomeye inganda za nucleaire za Iraq, mu Majyepfo y’umujyi wa Baghdad mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Babylon.
1944: IBM (International Business Machines) yashyize ahagaragara porogaramu igenzurwa na mudasobwa ikomeye yari ifite ikoranabuhanga rihambaye (Automatic Sequence Controlled Calculator ).
1947: Hashinzwe ikigo cya Bombay Municipal Corporation iyobora Umujyi wa Bombay, mu Buhinde.
1955: Tokyo Telecommunications Engineering, sosiyete yo mu gihugu cy’u Buyapani ifite mu maboko yayo sosiyete ikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga cyane izwi cyane nka Sony yashyize ahagaragara inyakiramajwi yayo ya mbere.
1960: Igihugu cya Côte d’Ivoire cyabonye ubwigenge.
1989: Mickey Leland wari muri Congress ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’abandi cumi na batanu bakoreye impanuka y’indege mu gihugu cya Ethiopia.
1998: Ibiro by’ambasade za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Tanzaniya na Kenya byagabweho ibitero by’Abiyahuzi bihitana abantu magana abiri na cumi na bibiri.
2008: Igihugu cya Georgia cyagabye ibitero bya gisirikare ku Burusiya mu ntambara yiswe South Ossetia War.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1963: Patrick Bouvier Kennedy, umuhungu wa John F. Kennedy ndetse na Jacqueline Bouvier Kennedy.
1986: Nancy Abraham Sumari yabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’isi mu mwaka wa 2005.
Nancy Abraham Sumari akomoka mu gihugu cya Tanzaniya; yavukiye mu mujyi wa Arusha, ni umwe mu bantu bazwi cyane kubera uburyo yesheje ako gahigo ka Nyampinga uhiga abandi mu gihugu cye ndetse no mu rwego rw’isi mu mwaka wa 2005.
1929: John Napier Turner, wabaye Minisitiri w’Intebe wa 17 wa Canada.
1942: Muammar al-Gaddafi, wategetse Libya.
1965: Billy Reeves, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru wa radiyo BBC.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1989: Mickey Leland, umunyapolitiki wari uhagarariye Leta ya Texas muri Congress ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2009: Louis E. Saavedra, yabaye umuyobozi w’umujyi wa Albuquerque muri Leta ya New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1992: Bill France washinze ndetse akaba umuyobozi mukuru wa mbere wayoboye ikigo NASCAR (National Association for Stock Car Auto Racing)
2002: Basappa Danappa Jatti, wigeze kuba visi-Perezida w’u Buhinde
2006: Ingenieur Abu Musab al-Zarqawi, ukomoka muri Jordanie, wari ukuriye umutwe wa Al Qaeda muri Irak.