Bull Dogg na Riderman bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cyo kumurika album yabo nshya bise ‘Icyumba cy’amategeko’, yaryoheye cyane abakunzi ba Hip Hop.
Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 IGIHE yamenye amakuru ko kizaba ari ‘Live’ aho aba baraperi bazataramira abakunzi babo bafatanyije n’itsinda rya Shauku band izaba ibacurangira.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura ibihumbi 7Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.
Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.
IKindi ni uko uretse aba baraperi bazataramira bakunzi babo, abazitabira iki gitaramo bashonje bahishiwe abandi baraperi bategerejwe kuzabasusurutsa.
Iki gitaramo gitekerejweho nyuma y’iminsi abakunzi b’umuziki by’umwihariko ab’injyana ya Hip Hop batunguwe bikomeye no kumva inkuru y’uko Bull Dogg na Riderman ubusanzwe bafatwa nk’inkingi za mwamba muri Hop Hop y’u Rwanda, bahuriye kuri album.
Iyi album yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.