Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

GATEOFWISE 30-09-2024

Icyorezo ‘Marburg’ kimaze kuharagara ku bantu 28 mu Rwanda, kikaba kimaze gutuma umunani bitaba Imana, umwaka ushize cyari cyagaragaye mu Bihugu byo muri Afurika nka Tanzania. Ni icyorezo gihitana 88% y’abacyandura.

Muri Werurwe umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyari cyageze muri Tanzania, cyari cyagaragaye mu gace ka Bukoba ko mu Burengerazuba bwa Tanzania mu Ntaka ya Kagera. Icyo gihe cyahise gihitana abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe.

Icyo gihe kandi Ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, byari byahawe umuburo wo gukaza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabigeramo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko iyi ndwara yenda kumera nka Ebola kuko na yo yandurira mu matembabuzi yose aturuka mu mubiri “nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi,…”

Umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye, zapfuye zishwe n’uburwayi, akaba yagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri yanduye, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Icyo gihe Dr. Rwagasore yari yagize ati “Iyi ndwara nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitaka abantu 88% mu bayanduye. Urumva ni indwara ifite ubukana.”

Uko mu Rwanda byifashe

Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, iki cyorezo cya Marburg cyari kimaze kugaragara ku bantu 26.

Muri aba bagaragayeho iki cyorezo, abantu umunani (8) cyarabahitanye, abandi 18 bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Aba bantu umunani bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda, barimo batandatu bari batangajwe ku wa Gatandatu, aho babiri baje biyongera kuri bo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ko ubu habaye hasubitswe ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose mu gihe cy’iminsi 14.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Samuel Eto’o yahagaritswe amezi atandatu na FIFA 

Mon Sep 30 , 2024
Umunyabigwi Samuel Eto’o wayoboraga ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) yahagaritswe amezi atandatu n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA atareba imikino yose y’amakipe y’igihugu.  Itangazo ryashyizwe hanze n’Akanama gashizwe imyitwarire muri FIFA rivuga ko Samuel Eto’o yahagaritswe hashigiwe ku ngigo ya 13 na 14 irebana n’imyitwarire.  Iri shyirahamwe rivuga ko […]

You May Like

Breaking News