Ibyo twahishwe ku rugendo rwa The Ben, Kevin Kade na Element Eleeeh muri Tanzania

Mu minsi ishize, abahanzi barimo The Ben, Kevin Kade na Element Eleeeh berekeje muri Tanzania aho bamaze iminsi mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki, ari nabyo tugiye kwibandaho cyane ko benshi batazi neza ibyabereyeyo.

Nyuma y’uko bavuye muri Tanzania amakuru akomoza ku mirimo bakoreyeyo yakomeje kuba menshi bituma abantu babura ayo bamira n’ayo bacira bitewe n’uko byari bigoye kumenya ukuri nyiri zina utari mu ikipe yajyanye nabo.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko aba bahanzi bavuye i Kigali baherekejwe na Jimmy Muyumbu uri gufasha Kevin Kade banasanzwe bafitanye isano, Muyoboke Alex usanzwe ukorana na The Ben bya hafi ndetse n’umusore ushinzwe umutekano wa The Ben uzwi nka ‘Fayzo’.

Urugendo rw’aba bahanzi rwari rugamije gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Aba bahanzi bari bagiye muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo. Ni indirimbo yatangiye ari iya The Ben na Kevin Kade yakozwe na Element Eleeeh icyakora nawe birangira aririmbyemo.”

Uretse iyi ndirimbo byitezwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere, The Ben yavuye muri Tanzania akoranye indirimbo na Marioo ndetse na Juma Jux zose zakozwe na Element Eleeeh nubwo zo batigeze bazifatira amashusho.

Uyu waduhaye amakuru akaba yagize ati “Urumva aba bahanzi bifuzaga gukorana na The Ben, byahise biborohera gukorana ku buryo buri umwe ahavuye bakoranye indirimbo. Zose zakozwe na Element Eleeeh.”

Uretse iyi mishinga uko ari itatu, Element Eleeeh yavuye muri Tanzania akoreye indirimbo abahanzi barimo Juma Jux ndetse na Mario ariko zose akaba yaratashye atazirangije ku buryo byitezwe ko azaziboherereza.

The Ben yavuye muri Tanzania aho yafatiye amashusho y’indirimbo yakoranye na Kevin Kade na Element Eleeeh ndetse anakorana n’abahanzi barimo Marioo na Juma Jux

Kevin Kade yafashe amashusho y’indirimbo ye na The Ben ndetse na Element Eleeeh

Uretse kuba yararirimbye mu ndirimbo ya The Ben na Kevin Kade banaherutse gufatira amashusho muri Tanzania, Element Eleeeh ni nawe wakoze izo The Ben yakoranye n’aba banya-Tanznia

Juma Jux yakoranye indirimbo na The Ben yanamaze gufatirwa amajwi na Element Eleeeh

Marioo uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yakoranye indirimbo na The Ben

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuhungu wa Lil Durk w'imyaka 10 arashinjwa kurasa umubyeyi we

Tue Jul 9 , 2024
Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Romeo w’imyaka 10 akaba umuhungu w’umuraperi Lil Durk, ashinjwa kurasa umugabo wa nyina. Umuhungu w’umuraperi ukomoka muri Amerika, Lil Durk, Romeo w’imyaka 10, yararashe umugabo wa nyina, ubwo batonganaga. Nk’uko urubuga rwa Daily Post rubitangaza, kamera z’umutekano zerekanye ko uwo […]

You May Like

Breaking News