ICC yasabye ko impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel na Hamas zakwihutishwa

1

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, avuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutanga impapuro zirega Minisitiri w’Intebe Netanyahu n’ Ubuyobozi bwa Hamas kubera gushoza intambara muri Gaza.

Khan yahamagariye abacamanza gufata icyemezo cyihutirwa ku cyifuzo cye cyo gusaba impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu n’abandi bafitanye isano n’intambara yo muri Gaza.

Umushinjacyaha Karim Khan yavuze ko izi manza zidakwiye gutinda kuko bigira ingaruka mbi ku burenganzira bw’abahohotewe.

Khan yari yasabye impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Isiraheli, barimo Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, ndetse n’abayobozi batatu ba Hamas muri Gicurasi kubera ibyaha bakekwaho kuba barakoze mu gitero cyagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2024 mu Majyepfo ya Isiraheli.

Khan ejo hashize ku wa Gatanu, yashimangiye ko ICC ifite ububasha ku bategetsi ba Israel bakora amarorerwa ku butaka bwa Palesitine maze asaba abacamanza kwihutisha ubutabera no gutanga izo mpapuro kugirango abarengana barenganurwe.

Yanze ibyo Isiraheli ivuga ko irimo gukora iperereza ryayo ku byaha bivugwa mu ntambara, kuko ngo nta musaruro byatanga kuruta ibyo ICC ubwayo yakwibonera.

Abashinjacyaha ba ICC, bavuze ko hari impamvu zifatika zituma Netanyahu na Gallant, ndetse n’umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar, umuyobozi w’ingabo Mohammed al-Masri n’umuyobozi wa politiki wa Hamas, Ismail Haniyeh, bakurikiranwaho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “ICC yasabye ko impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel na Hamas zakwihutishwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rubavu: Abamotari basabwe kuba ijisho ry’umutekano w’Igihugu

Sat Aug 24 , 2024
Abakora umirimo wo gutwara abantu kuri Moto mu karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo basabwe kuba ijisho ry’umutekano w’Igihugu aho bari hose. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwa Gerayo amahoro. SP. Karekezi Twizere Bonaventure, […]

You May Like

Breaking News