Icyogajuru kigenzura amabuye yagonga Isi kigiye gukurwa mu Isanzure

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rwatangaje ko icyogajuru cyabaga mu Isanzure kigenzura amabuye (asteroids) n’ibinonko (comets) biri mu karere kabarizwamo imibumbe igaragiye Izuba (solar system) bishobora kugonga Isi, kigiye gushwanyaguzwa bitarenze impera za 2024.

Icyo cyogajuru cyiswe ‘NEOWISE’ kimazeyo imyaka 15, cyafashije kuvumbura ibintu birenga 200 byo mu Isanzure byegereye Isi, birimo ‘comets’ 25 nshya.

Cyanagize uruhare mu gutanga amakuru yimbitse ku bindi bintu 44,000 binyura muri ‘solar system’ byihuta cyane.

NASA isobanura ko ubutumwa bw’icyo cyogajuru bwahagaritswe byeruye ku wa 31 Nyakanga 2024, kikaba kizashwanyaguzwa n’Izuba ubwo rizaba rigeze mu cyiciro cya ‘solar maximum’ mu rugendo rikora buri myaka 11 ruzwi nka ‘solar cycle’.

Hitezwe ko uburyo kizashwanyagurika kimanuka ku Isi nta kibazo bizatera.

Amy Mainzer wigisha muri Kaminuza ya California akaba n’umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’icyogajuru kizasimbura NEOWISE, yabwiye Ikinyamakuru Live Science ko icyo cyogajuru cyamaze mu Isanzure imyaka irenze iyo cyagombaga kumarayo bigitangira.

Ati “Twagikuyeho byinshi cyane kurusha ibyo twari twiteze ko cyadufasha.”

Gushwanyagurika kwa NEOWISE kurasiga icyuho cy’akanya gato mu bugenzuzi bw’ibintu biva mu Isanzure bishobora guhungabanya Isi, cyane ko nta kindi cyogajuru NASA igaragaza ko cyabasha kubigenzura 100%.

Icyogajuru cyiswe ‘NEO Surveyor’ ni cyo kizajya gusimbura NEOWISE, aho biteganyijwe ko kizoherezwa bitari mbere ya 2027.

Mu gihe NEO Surveyor itaroherezwa, hazaba hifashishwa amakuru atangwa na ‘telescopes’ zikorera ku Isi gusa.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Udushya Iphone 16 izanye: Amaso azasimbura intoki, Siri nshya na Genmoji izagufasha kwikorera ’emojis’ zihariye

Sat Aug 10 , 2024
Nk’uko bimaze kumenyerwa Sosiyete ya Apple, isohora telefoni nshya buri mwaka, ifite ikoranabuhanga ryisumbuye ku yari yabanje. iPhone zagiye zivugururwa kuva mu 2007 ubwo hamurikwaga iPhone ya mbere kugeza mu 2023 hasohotse iPhone 15. Harabura iminsi mike ngo iPhone 16 na yo igezwe ku isoko kuko biteganyijwe ko bitarenze Nzeri […]

You May Like

Breaking News