Pi Network Coreteam, Tariki 18 Nzeri 2024
Itariki ya mbere yo gutanga ubusabe bwa KYC yari iteganyijwe ku ya 30 Nzeri, yimuriwe ku ya 30 Ugushyingo 2024. Itariki ya kabiri kandi ari nayo ya nyuma yo kurangiza kwimukira kuri Mainnet ntabwo yahindutse, izakomeza kuba ku ya 31 Ukuboza 2024. Iyi nyongera itanga amahirwe menshi ku Banyamuryango ba Pi network ngo batange ubusabe bwabo bwa KYC, hagamijwe ko abantu benshi bwinjira muri Mainnet mbere y’uko umuryango wa Pi Network wugurura (Open network).
Ibikubiye mu Iyongezwa ry’Igihe cyari giteganyijwe
–Itariki nshya yo gutanga ubusabe bwa KYC: Itariki nshya yo gutanga ubusabe bwa KYC ni ku ya 30 Ugushyingo 2024. Iyi nyongera ireba gusa igihe cya mbere.
– Itariki ya kabiri ntacyo ihindutse: Itariki ya nyuma yo kurangiza urutonde rwa Mainnet no kwimuka kuri Mainnet iracyari ku ya 31 Ukuboza 2024.
– Wibuke: Kutubahiriza imwe muri izi tariki bizatuma utakaza Pi nyinshi wari ufite, uretse Pi wabonye mu mezi atandatu ashize mbere yo kwimuka. Ibuka kandi gusaba abagize Itsinda ryawe (Referral Team) n’abagize Umutwe w’Umutekano(Security Circle members) kubahiriza izi tariki.
Impamvu z’iyi nyongera:
– Igihe cy’inyongera ku Banyamuryango: Iyi nyongera itanga amahirwe yisumbuye ku Banyamuryango ba Pi ngo batange ubusabe bwa KYC kandi bimure Pi zabo kuri Mainnet mbere yo gufungura(OM).
– Kwubahiriza igihe cy’amezi 6: Iyi nyongera igikurikiza igihe cy’amezi atandatu kitari cyararengeje igihe cy’imbabazi, bigamije guha abanyamuryango amahirwe.
– Gukemura ibibazo bimwe by’igihe: Hari bamwe babonye ko isaha yabo ya KYC yakoraga nabi. Iyi nyongera igamije gukemura ibibazo by’abatakaje igihe mu buryo butandukanye, kandi idatwaye ubundi bushobozi bwinshi ku gushakisha igisubizo cy’ibibazo byihariye kuri buri umwe.
Turashishikariza abanyamuryango ba Pi batari batanga ubusabe bwabo bwa KYC kubikora mbere y’iyi tariki yo ku ya 30 Ugushyingo 2024 kugira ngo birinde gutakaza umubare munini wa Pi bacukuye. Pi Network yiteguye kwinjira mu Muryango wuguruye mu 2024(OM), bitewe n’uko abantu bose bazaba bashyize hamwe kandi hakubahirizwa amabwiriza yatangajwe. Kuri byinshi bijyanye n’ibi byemezo, fungura itangazo risobanura neza.
SOURCE: https://minepi.com/blog/grace-period-extension/
Uwategereje KYC amaso agahera mu kirere nkange nakora iki ubusabe nabutanga he? Gute?