Umuhanzi Bwiza yagize icyo avuga nyuma y’uko Perezida Kagame agabiye inka abahanzi bo mu Karumuna mu Karere ka Bugesera ariko we ntabonekemo hagatungwa intoki Butera Knowles ko yamugiriye ishyamba.
Nyuma y’uko mu gihe cyo kwamamaza abakandida Perezida n’abakandida-Depite, umukandida Perezida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yemeye guhura n’abahanzi batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera ndetse bahura akabagabira, Bwiza utaragabiwe yateje, impaka nyinshi.
Ku mbuga nkoranyambaga abenshi bikomeye umuhanzi Butera Knowles bavuga ko ari we wahisemo abahanzi bari kujya guhura na Paul Kagame ariko akanga gushyiramo Bwiza, aho bavugaga ko ari ishyari amufitiye.
Nyamara rero, ubwo Bwiza yaganiraga na Igihe, yavuze ko kuba ataragabiwe nta kibazo kibirimo, kuko yagabiye abaturanyi be, bityo bakaba nabo bashobora kumworoza cyangwa se bakanamuha amata.
Ati ” Nta kwijundika umuntu uwo ari we wese, kubera ko buri kintu cyose cyiba gifite impamvu cyabayeho. Umubyeyi wacu yagabiye Abanya-Bugesera abaturanyi bange. Ntekereza ko bazanyoroza cyangwa nkanywa ku mata yabo, ni byiza rero nta kibazo narimfite.”
Muri iki kiganiro kandi, yahishuye ko indirimbo Ogera yahimbiye Paul Kagame yayikoze inshuro zigera kuri zirindwi, aho yajyaga muri studio ariko yataha akumva hari ikintu kiburamo agasubira yo kugera ayoherereje Bruce Melodie arayikunda bahita bajya kwa producer Element barayisoza.
Umuhanzi Bwiza aremeza ko kuba ataragabiwe nta kibazo kibirimo kuko bazamworoza