Igitero cyo kwihorera cya Israel muri Yemen kibasiye Umujyi wa Hodeidah

Igitero gikomeye cy’indege cyahungabanyije umujyi wa Hodeidah ku cyambu cyo ku Nyanja Itukura nyuma y’umunsi umwe abayobozi ba Israel bahize ko bazihorera igitero cya drone kibasiye Tel Aviv.

Ibitero by’indege byibasiye ibikorwa remezo byo gutunganya peteroli n’amashanyarazi, bituma umuriro mwinshi ugurumana.

Nibwo bwa mbere Yemeni yibasiwe ku mugaragaro kuva inyeshyamba z’Aba-Houthi zaho zatangira kurasa muri Israel hakoreshejwe misile na drone mu mwaka ushize.

Ibyo bitero byose byari byarahagaritswe, kugeza ku wa Gatanu ubwo igitero cyagabwe kuri Tel Aviv cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa byibuze 10.

Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, televiziyo ya Almasirah iyobowe n’umutwe w’Aba-Houthi muri Yemeni, yatangaje ko ibitero by’indege byibasiye umujyi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bitashobotse kuyagenzura, yerekanye icyotsi n’umuriro mwinshi hafi y’icyambu. Almasirah yavuze ko igitero ahatunganyirizwa peteroli cyahitanye abantu.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Turkiya igiye kohereza muri Somaliya igisirikare gufasha gushaka peteroli na gaz

Sun Jul 21 , 2024
Turkiya igiye kohereza inkunga y’igisirikare cyo mu mazi muri Somaliya nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranije ko Ankara izohereza ubwato bw’ubushakashatsi ku nkombe za Somaliya kugira ngo bufashe gushakisha peteroli na gaz. Ibiro Ntaramakuru bya leta, Anadolu, byatangaje ko Perezida Tayyip Erdogan yagejeje icyifuzo ku nteko ishinga amategeko ya Turkiya ku […]

You May Like

Breaking News