Abagore n’abakobwa benshi muri iyi minsi basigaye bashaka kugira umubiri uteye neza. Nubwo hari ababibonera mu ndorerwamo yo gushaka gukurura abagabo ariko ubushakashatsi bwerekanye ko bifite n’ingaruka nziza ku mubiri. Bumwe mu bushakashatsi bwerekanye ko abagore/abakobwa bateye neza baba bafite ibyago bike byo kurwara indwara y’umutima.
Mu kongera ubunini bw’amabuno yawe hifashishwa uburyo bubiri; uburyo karemano ndetse n’uburyo bukoreshwa ubuhanga mu buvuzi no kubaga.
Uburyo butari karemano ariko burahenda cyane kandi no mu bihugu byacu ntiburatera imbere. Rero niyo twabubasobanurira neza gute bishobora kutagira ikintu kinini bibamarira. Rero nubwo icyo tugamije ari ukubisobanura neza, ariko turitsa cyane ku buryo karemano.
Uburyo karemano
Uburyo karemano bwo kongera ubunini bw’amabuno bugizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi kandi byuzuzanya; Imyitozo ngororamubiri n’imirire. Dukunda kubibutsa ko fresheur bazirya aho kuzisiga. Si urwenya nibyo 100%. Iyo ushaka gusa neza ntiwisiga amavuta ahenze ahubwo urya neza.
No mu kongera ubunini bw’amabuno yawe bigenda gutyo. Kurya neza bifite akamaro kangana nk’akamaro ko gukora imyitozo.
Ubusanzwe hariho ubwoko bw’imyitozo myinshi umuntu yakora ashaka kongera ubunini bw’imikaya (muscles) igize ikibuno. Imyotozo y’ingenzi tuzababwira ni 3; butt bridges, squat na lunges. Buri mwitozo tuzajya tuwukoraho isomo kugirango wumvikane neza.
Iteka jya wibuka ibi:
- Kongera ubunini bw’amabuno yawe ku buryo karemano udakora imyitozo ngoraramubiri NTIBISHOBOKA.
- Iyo ushaka kongera ibiro byawe urya ibiryo byinshi ariko iyo ushaka kongera ubunini bw’amabuno yawe, urya NEZA
- Gukora ikintu ugakabya si byiza; Ujye ukora imyitozo iminota yabugenewe kandi urye ingano y’ibiryo yabugenewe.
Ngayo nguko rero. Tugeze ku musozo w’inkuru yacu ya mbere mu isomo ryacu rigizwe n’inkuru zirindwi. Inkuru itaha tuzatangira kuvuga ku myitozo ngororamubiri umukobwa/umugore ushaka kongera ubunini bw’amabuno ye ategetswe gukora.