Ikeshamvugo
Ni ubuhanga bukoreshwa mu kuvuga no guhanga mu kinyarwanda. Iyo akaba ari imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo bunoze. Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’akamaro gifite mu muco w’Abanyarwanda, bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu buryo bukocamye. Ikeshamvugo kandi ,rinakoreshwa mu gupfobya umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’ububi bwacyo cyangwa ubugwari umuntu yagaragaje mu bihe runaka,bityo rikirinda guha agaciro utabikwiriye. Ikeshamvugo rigizwe ahanini n’itakamvugo yiyongeraho injyana y’igishaka kuvugwa,rikaba rifasha umuntu kudapfa kuvuga ijambo iryo ariryo ryo se aho abonye hose.Mu ikeshamvugo niho habonekamo imvugo z’ubwoko butatu,arizo :
- Imvugo ihanitse
- Imvugo ikocamye
- Imvugo isanzwe
Mu Ikeshamvugo niho hakoreshwa ijambo « Ntibavuga ,Bavuga ».Umuntu akaba yabasha gutandukanya imvugo ikoreshwa k’umuntu mukuru ,umwana ,umuyobozi, inyamaswa n’ibindi Muri zo mvugo zose twavuze haruguru ntan’imwe idakoreshwa,umwihariko wazo ,nuko zizamo amarangamutima y’ahantu uvuga ari ,uwo agiye kuvuga cyangwa icyo agiye kuvuga.Dore zimwe mu ngero z’ikeshamvugo rikunzwe gukoreshwa mu mvugo Nyarwanda
Contents
- 1 Ku bijyanye n’amata
- 2 Ku bijyanye n’inka
- 3 Ku Bijyanye N’ingoma
- 4 Ku bijyanye n’icyansi, Isekuru, Ingobyi, Igisabo, Umuheto n’injishon’ibindi
- 5 Ibijyanye no kuvuga
- 6 Ku bijyanye n’umwami
- 7 Imvugo y’ahantu n’ibintu
- 8 Ubwinshi bw’abantu n’ibintu
- 9 Inshoberamahanaga
- 10 Ikeshamvugo mu ndamukanyo
- 11 Ikeshamvugo rijyanye n’ibihe
- 12 Ikeshamvugo ry’ibihe by’ihinga
Ku bijyanye n’amata
Ntibavuga – Bavuga: Igicuma bashyiramo amata :Icyansi Ibyo bakoresha mu mata byose :Ibyansi Aho batereka amata :Uruhimbi
Kuyasuka mu gisabo :Kuyabuganiza
Kuyavanamo amavuta : Gusobanura
Kubika icyansi, igisabo :Kukiranga
Kurangiza koza icyansi :Guhumuza
Kurangiza gukama :Guhumuza
Kumena amata ubishatse :Kuyabyarira
Kumena amata utabishatse :Kuyabogora
Kumena Igisabo :Kukibyarira
Kumara amata mu kintu :Kuyagwizamo
Kurekeraho gukamwa :Guteka
Uduta : Amata
Amata y’inka ikibyara :Umuhondo
Amata y’inka yenda guteka :Amagonera/Amanga/Amasunga
Amata y’inka Ihaka :Amasitu
Amata inyana yanze konka :Amakaba
Ayaraye ataravura : Umubanji
Amata bavanze n’amazi : Umwerera
Amata yiriwe :Amirire
Amaze kuvura :Ikivuguto
Amata y’abashumba : Imyezo
Agati bavurugisha amata :Umutozo
Gutunganya amata y’ikivuguto :Kuyavuruga
Umuheha banywesha amata :Umuceri
Ibyo banywesha amata :Imikerenke,injome,imimuna
Ibi byose biri mu mvugo ikoreshwa ku mata bigendana n’imvugo ya ngombwa ikoreshwa iyo baguhaye amata cyangwa se bakaguha icyansi barimo gukamiramo nibwo ugira uti « Zingana nyirazo »
Ku bijyanye n’inka
Ntibavuga – Bavuga:
Gusubiza inyuma :Gukumira
Kurangiza gukama :Guhumuza
Kurangiza gushitura :Guhaza
Kurorera gukama :Guteka
Gukamana ingoga :Gukama kera
Gukomereka : Gusarika
Kuzijyana kuziragira :Kuzahura
Gutoroka kw’inka :Kumena
Kurya kw’inka :Kurisha
Aho inka zirishiriza :Urwuri
Kwahura kure :Guturuka kure
Kuzigarura mu rugo :Kuzicyura
Guca umurizo :Gukemura umurizo
Gukurura babyaza :Kuvutira
Kuramburura kwazo :Kumurika
Kuzirasa amatezano :Kuzikama
Gukamisha yombi :Kuvuruganya
Gushyiraho inka iyayo :Kwinikiza
Gutwita kw’inka :Guhaka
Kujya ku nda kwazo :Kwerera
Kuziyobora,kuzishorera :Kuzirongora
Kuzijyana ku kibumbiro :Gushora
Kujyana inka ahari ubwatsi :Kugisha
Guca ubwatsi bw’inka :Kwahira
Inkoni baragiza inka :Inshyimbo
Ibyatsi bahanaguza inka :Inkuyo
Kwiruka zigusiga :Gutara
Guhanagura inka :Kuzihonora
Guta umuziha kwazo :Gufuma
Kwenda kwima zitararinda :Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera :Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi :Kuvuna umurizo (kubangurira)
Kubura amazi kwazo :Kurumanga
Guca inka ibere :Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere :Gusarika
Ibihamagazo byazo :Amazina yazo
Inzu y’inyana :Uruhongore
Inzu y’inka : Ikiraro
Aho inka zibyagira : Mu ngombe
Ibiti bikinga inzu y’inka : Ibihindizo
Gukura amase mu kiraro :Gukuka
Aho bamena amase y’inka : Icukiro
Kubora kw’amase :Gushanguka
Inka y’umuriro :Inka itangirirwaho korora (uva mu boro ukaba umworozi)
Ibyatsi basasira inka :Icyarire
Utubere tudakamwa :Indorerezi
Umunani ukinze :Inka umunani n’inyana zazo
Umunani wumanye :Inka umunani zitarabyara,cyangwa zidafite izazo
Ku Bijyanye N’ingoma
Umutagara :Ingoma zigize umukino,umuriri w’ingoma
Gusiga ingoma :Kuzitera amaraso y’inka ngo zitamungwa
Gukosha ingoma :Kuzigura
Kuramvura ingoma :Kuzibaza
Kurema ingoma :Kuzibambaho uruhu
Kuremera ingoma :Kuzikorera
Kururutsa ingoma :Kuzitura
Kuza kw’ ingoma :Gutaha
Kuzijisha :Kuzibika (iyo hari ahantu hegutse zagenewe)
Kuzibyarira :Kuzitaba mu gitaka
Kuzibikira :Kuzibika
Gukura :Gusaza kwazo
Kurara :Gusaduka iyo zikiri nshya
Kuribora :Gusaduka iyo zishaje
Kubyara :Gutoboka
Kuzosa :Kuzishyira ku gicaniro
Kurenga :Kuvuga zikaraza iyo zashyushye cyane
Gusuka :Gutangira kuvuga
Gutuza :Guceceka
Gutunga :Kurangiza kuvuga
Gutungisha :Kuvuza umurishyo wo kurangiza
Umurishyo utungisha :Utuma barangiza kuvuza
Umurishyo ubikira :Wa nimugoroba ,usinziriza
Umurishyo Ubambura :Wa mu gitondo ,ukangura
Indamutsa :Ingoma itanga bwakeye
Kuvuga urwunge :Kuvugira icyarimwe kw’ingoma
Kubyukira :Kuvuga bugicya
Kuvunura :Guhindukira kw’ingoma
Gusegura :Gushyigikira ingoma
Gutambira ingoma :Kuzishayayira,kuzibyinira umamata
Kurambagira :Gutambagira by’ingoma
Gukuka :Kuva mu ibarizo
Gukura :Kuvana ingoma mu ibarizo
Imyari :Ingoma zitarambara
Kuzambika :Kuzishyiraho uruhu
Kwambara :Kujyaho uruhu
Kwogosha (ingoma) :Kuyivuza ikiremwa ngo iveho ubwoya
Ingabe :Ingoma igenga igihugu
Ibigamba :Ingoma z’ibyegera by’ingabe
Kuzirika ukwezi :Gufata igihe kw’Abiru bavuza ingoma
Umuziritsi :Umutware w’Abiru bavuza ingoma bari ku gihe
Kuzirika ingoma :Kureka kuzivuza mu gisibo cya Gicurasi
Ingoma ziraziritse :Ingoma ntizishobora kuvuga
Kuzirikisha :Kuba umugenga w’Abiru bavuza ingoma bafashe igihe
Gusibira umurishyo :Kongera kuwuvuza
Amaboko y’ingoma :Imikondo yazo bafata iyo baziterura
Urukamishirizo : Aho ingoma zivugira,aho zibikwa
Ikiraro cy’ingoma :Aho zi ba
Impuruza,intabaza :Umurishyo ushoreza urugamba
Umutimbo ,agatimbo :Umurishyo ubambura ukanabikira
Gukura gicurasi :Kwerera ukwezi gushya kwa Kamena
Kubundisha ingoma :Kuyihisha mu gihe cy’intambara bashaka kuyinyaga
Kunoshereza :Kuvuza umamata ,gahoro
Ku bijyanye n’icyansi, Isekuru, Ingobyi, Igisabo, Umuheto n’injishon’ibindi
Ntibavuga Bavuga:
Ntibimanikwa : Birajishwa
Ntibiturwa : Birururutswa
Ntibimeswa :Birahanagurwa
Ntibisaza :Birakura
Ntibyikorerwa : Biraremererwa
Ntibigurwa : Birakoshwa
Ntibishyushywa :Biroswa
Ntibimeneka : Biraribora
Ntibibazwa :Biraramvurwa
Igiti bajishaho igisabo :Umugamba
Umuvure ntibawubaza ;Barawuramvura
Ubwato ntibabubaza :Baraburamvura
Intebe :Barayibaza (iyo ari iya kijyambere ,yaba ari iya kinyarwanda ba rayiramvura)
Igitanda :Barakibaza
Ameza :Barazibaza
Igisenge cy’inzu ntibakimanika :Baragihanika
Kurangira gucukurwa kw’imva :Gupfuba
Kujya mu irimbi :Kujya mu ishyamba
Kuvuga inkuru z’ibyabereye ku rugamba ;Kuvuga amacumu
Amagambo y’imvaho :Amagambo afite gihamya ,y’ukuri
Amazimwwe :Amagambo mahimbano ateranya
Ukuri kwambaye ubusa :Ukuri kudafita ikinyoma kikwihishe inyuma
Ikinyoma cyambaye ubusa :Ikinyoma kitagira ukuri na guke
Ibijyanye no kuvuga
Umuntu aravuga Inyoni zirajwigira
Ingoma ziravuga Inka zirabira
Intama ziratama Impongo zirakorora
Igikeri kiragonga Ingurube iratontoma
Impyisi irahuma Inuma iraguguza
Umusambi urahiga Imbwa iramoka
Isake irabika Imbeba irajwigira
Ihene irahebeba Imfizi irivuga
Intare irivuga Ingwe irahora
Imvura irahinda Imodoka irahinda
Umuriro urahinda/uragurumana Umugezi urasuma
Isuka irarangira Injangwe irahirita
Indege irahinda Inkokokazi irateteza
Inkotsa zirakotsora Icyanira kiranira
Ku bijyanye n’umwami
Ntibavuga – Bavuga:
Umwami :Umugabe
Nyina w’umwami :Umugabekazi
Umugore w’umwami : Umwamikazi
Abana b’umwami :Ibikomangoma
Umurambo w’umwami :Umugogo
Kumubyutsa :Kumubambura
Kumusinziriza : Kumubikira
Kugenda :Kurambagira
Kurya :Gufungura
Kurangiza kurya :Kwijuta
Gupfa :Gutanga
Uburiri bw’umwami :Igisasiro
Inzu y’umwami :Ingoro
Kujya ku ngoma :Kwima ingoma
Kubyuka :Kwibambura
Kuryama :Kwibikira
Kurwara : Kuberama
Kwicara : Guteka
Intebe ye :Inteko
Ingobyi ye : Ikitabashwa
Aho aramirizwa :Ijabiro
Kumuha ikuzo :Kumuramya
Kujya ku musarane :Gutwikira ibirenge
Kujya kwaka akazi :Gushaka ubuhake
Icyitonderwa:Hari n’izindi mvugo zikoreshwa kuri rubanda rusanzwe zibarirwa mu mvugo ikocamye,izo zigenda zikurikiza imibereho y’abantu n’icyubahiro bahabwa mu muryango , muri zo twavuga :
Rubanda ntibafungura, bararya
Rubanda ntibijuta, barahaga
Rudanda Ntibibikira, bararyama
Rubanda ntibatwikira ibirenge, bajya kwituma
Imburamumaro ntizirya, ziranundwa
Imburamumaro ntizihaga ,zirahashwa
Imburamumaro ntiziryama, zirahena
Imburamumaro ntizituma ,zirannya
Icyitonderwa: Hari n’uburyo izo mvugo zikoreshwa zikaba zavamo igitutsi cyangwa kwifuriza umuntu nabi.
Urugero:Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi.
Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana.
Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza
Kwenyegeze ibisabo ni ukumara inka zigapfa zigashira
Gutinda ingezi ni uguhora upfusha
Imvugo y’ahantu n’ibintu
Aho umwami yabonaniraga n’abaturage : Ku karubanda
Aho umwami yaciraga imanza : Ku gitabo cy’intarengwa
Irembo ryo mu gikari :Icyanzu
Imbere mu nzu :Mu mbere
Aho abantu baganirira mu rugo : Mu mbuga
Aho basohokera bataha :Ku irembo
Ibiti 2 banyuramo hagati bajya ku irembo :Ibikingi by’amarembo
Ibiti bakingisha mu irembo :Imyugariro
Igitandukanya icyumba n’ikindi mu nzu ya kinyarwanda :Inyegamo
Igiti bakwikiramo isuka :Umuhini
Imbere h’umuheto : Ku ruhembe
Isonga ry’uruhindu (umunwa ) :Umuretso
Aho babika inkota :Urwubati
Ibiti bitandukanya isambu n’indi :Urubibi
Ubwinshi bw’abantu n’ibintu
Inka nyinshi :Ishyo (Zigeze ku munani )
Ishyo ryinshi :Amashyo (umwikubo w’ishyo rirenze rimwe )
Intama,ihene nyinshi :Umukumbi (Zigeze ku munani )
Umukumbi mwinshi : Imikumbi (umwikubo w’umukumbi urenze umwe )
Ingurube nyinshi :Umugana (zirenze imwe)
Umugana mwinshi : Imigana (Umwikubo w’umugana urenze umwe)
Imbwa nyinshi :Umukeno (zirenze imwe)
Umukeno mwinshi :Imikeno (Umwikubo w’umukeno urenze umwe)
Amashyi menshi :Urufaya
Indirimbo nyinshi :Urwunge
Amajwi menshi :Urwunge
Impundu nyinshi : Urwanaga
Hari amagambo amwe n’amwe akoreshwa mu buryo butari bwo,benshi bakayakoresha bashaka kugaragaza ubwinshi bw’ibintu,nyamara wareba mu myandikire y’ikinyarwanda ,ugasanga ubwinshi bwayo n’ubuke bivugwa kimwe,bikaba bimaze kugaragara ko ayo magambo cyangwa se ayo mazina bayakoresha nk’imvugo ihamye .Ariko na none bikaba byaba ngombwa ko ayo magambo akoreshwa mu mvugo yo gupfobya chyangwa se kugaya ibintu ibi n’ ibi.Dore amwe muri ayo magambo : Akanama,utunama :Ni utw’ubugambanyi Amanama :Ni inama zitagira icyo zigeraho
Amago :Ingo zidafashije,zitubakitse
Amakwe :Ubukwe budafashije budafite gahunda
Amamodoka :Imodoka z’uruvunganzoka ,zishaje ,zidafite umumaro
Amazu :Inzu nyinshi zitubakitse, ntoya bikabije
Amaka :Inka nyinshi zidatanga umusaruro,zigaragaza amahembe masa
Iyo ushaka kuvuga amazina y’ibyo bintu, mu buke cyangwa se mu bwinshi,ukoresha imvugo iteye itya :Inama :Imwe ivugwa kimwe n’inama nyinshi
Inzu : Imwe ivugwa kimwe n’inzu nyinshi
Imodoka : Imwe zvugwa kimwe n’imodoka nyinshi
Ubukwe :Buvugwa kimwe n’ubukwe bwinshi
Inka :Ivugwa kimwe n’inka nyinshi
Urugo : Mu bwinshi, ni « Ingo »
Inshoberamahanaga
Inshoberamahanga ni imwe mu mvugo ikoreshwa mu ikeshamvugo ry’ururimi rw’ikinyarwanda, akenshi igakunda kuvuga ibintu harimo ikabya ryinshi , inshoberamahanga zikunze gukoreshwa ku bantu baziranye , zigafatira kandi ku bintu byabanjirije cyangwa bikurikira ibyo barimo kuvuga,zikanavugwa mu buryo busa n’ubudashoboka,ukurikije izindi mvugo z’ikinyawanda zisanzwe. Kamere yayo ijya kumera nk’iy’imizimizo , kuko byose bivugira mu bwiru.Usibye ko inshoberamahanga zikunze kuba mbarwa,naho imizimizo ikaba myinshi ukurikije abayikoresha, kuko yo irahangwa nk’ibindi bihangano byose biva mu buvanganzo nyarwanda.Dore zimwe mu nshoberamahanga ziboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda
Kwiruka amasiga-Mana :Kwiruka cyane ubutareba inyuma
Kurambika inda mu muyaga :Kwiruka cyane utishinze ibyo utwaye cyangwa abo utwaye
Gutwita ibiyaga :Kwihuta ufite ikikwirukansa
Kubambwa utanyuka :Kugera ahantu ukagenda ubuticara
Gusera mu birere :Kugenda wihuta kubera ahantu ugiye kure
Kuraswa yo :Gutumwa ahantu ukabanguka
Kugira umutwe munini :Kutumva
Akaboko karekare :Akaboko gakorakora, akaboko kiba
Amaguru maremare :Amaguru anyaraguriza,adahama hamwe
Amaso maremare :Amaso arebuzwa,areba ibyo atatumwe
Umunwa muremure :Umunwa uvuga n’ibyo utatumwe,uvugaguzwa
Amatwi maremare :Amatwi yumva vuba
Gukama ayo mu ihembe :Kuzana ibitaza,biza gahoro,bivuye kure
Kugera ku mankumbukumbo :Kugera ahantu habi hakugusha mu bibazo utakwikuramo
Kugera aharindimuka :Kugera kure kubi
Iminsi y’Amanyunyamfizi :Iminsi y’ibibazo bidafite igisubizo,Iminsi yiteze impinduka mbi
Gukamwa amakuru :Gusaza
Gusasa inzobe :Kubwizanya ukuri ku makosa yabayeho no gusabana imbabazi
Guteza ubwega :Gusaba umuntu usa n’umupfukamira
Gucinya inkoro :Gutanga impano yo guhakirwa ikintu
Gusesa akanguhe ku mugabo :Kumera imvi mu nsya (gukura cyane ku myaka hejuru ya 70)
Gusesa akanguhe ku mugore : Insya zirapfuka zigashiraho ( ku myaka hejuru ya 70)
Gukinga ikibaba :Guhishira umuntu ku bw’amakosa ye
Ikeshamvugo mu ndamukanyo
Ikeshamvugo mu ndamukanyo ,ni amagambo yihariye akoreshwa muri uwo mwanya wo kuramukanya,akaba ari amagambo y’intoranywa ,yuje ikinyabupfura kitagerurwa.Mu muco wa Kinyarwanda habamo indamukanyo zitandukanye bitewe n’uturere,ariko hakaba n’izo uturere twose duhuriraho.Umuco mbonera uboneka mu ndamukanyo, nuko umukuru ariwe uramutsa umuto,umugore akaba ariwe uramutsa umugabo.Izo ndamukanyo zose zikagendana no guhoberana imisaya yombi ,bahereye iburyo bagana ibumoso.Dore zimwe mu ndamukanyo ziboneka mu muco nyarwanda : Indamukanyo Uko basubiza Mwaramutse ho Mwaramutse ho na mwe
Mwiriwe ho Mwiriwe ho na mwe
Muraho Muraho na mwe
Muraho ni amahoro Turaho ni amahoro
Murakomeye Dukomerane
Amashyo Amashongore,amagana
Girinka Amashyo n’amagana
Giramata Ahore ku ruhimbi
Girumugabo Ndamukugize ,ndamushimye
Girumugore Ndamukugize ,ndamushimye
Girabana Hungu na Kobwa
Icyitonderwa : Ku ndamukanyo igira iti « Girumugabo cyangwa se Girumugore ».Iyo umufite usubiza ngo : « Ndamushimye», waba utamufite ,ugasubuza ngo : «Ndamukugize ».Hakaba n’indasmukanyo zazanywec n’umuco w’iyogezabutumwa rikorwa n’Abanyamadini . Yezu akuzwe Iteka ryose Yesu ashimwe Ahimbazwe Asaramareko Arikumusiramu
Ikeshamvugo rijyanye n’ibihe
Mu mibarire y’ibihe , abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo ryabo bakoreshaga rijyanye n’umuco wabo ndetse n’akazi kabo ka buri munsi.Umwaduko w’abazungu utaraza,ngo abantu batangire kujijuka,ntabwo babaraga ibihe nkuko tubibara ubu.Ntibabaraga amasegonda,iminota,amasaha,iminsi,ibyumweru,amezi,,imyaka,ibinyejanan’ibinyagihumbi,niyo mpamvu niyo batangaza ibintu bimwe na bimwe byabaye mu mateka,batangaza umwaka w’amacishirizo ibyo bintu byabereyemo.Abanyarwanda bari bafite uburyo buhoraho bwo kubara ibihe byabo.Bumwe muri ubwo buryo ni bu bukurikira :
Mu museke (utambitse ) :Hagati ya 3h30 na 4h00’
Mu nkoko (Zibika ) :Hagati ya saa 4h30 na 5h00
Mu museso :Nka saa 5h00
Mu bunyoni :Saa 5h30
Mu rukerera :Saa 6h00
Mu gitondo ;Saa 6h00 kugeza saa 11h00
Ku manywa :Saa 11h00 kugeza saa 13h00
Ku manywa y’ihangu :Saa 13h00 kugeza saa 14h00
Ku gicamunsi :Saa 15h00 kugeza saa 16 h00
Ku mugoroba :Saa 16h00 kugeza saa 18h00
Mu mataha y’inyana :Saa 18h00 kugeza saa 19 h00
Mu ijoro :Saa 19h00 kugeza saa 22 h00
Mu ijoro rijigije :Saa 22 h00 kugeza saa 24h00
Mu gicuku :Saa 24 h00 kugeza saa 2h00
Mu gicuku kinishye :Saa 2h00 kugeza saa saa 3h00
Mu mbwa zirira :Saa 3h00 kugeza saa 3h30
Ikeshamvugo ry’ibihe by’ihinga
Abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo rikoreshwa ku bihe by’ihinga.Bityo bikabafasha kubitandukanya n’ibindi bihe by’umwaka,iryo keshamvugo na n’ubu riracyakoreshwa mu gutandukanya ibihe by’ihinga mu Rwanda.Niyo mpamvu ubajije umukambwe wo mu bihe bya kera igihe yavukiye ,akubwira ati « Navutse amasaka yeze ,navutse babagara ibishyimbo cyangwa akavuga ko hari mu isarura ry’ibishyimbo ».Ikeshamvugo rikoreshwaga ni iri rikurikira.
Igihe cy’umuhindo :Gitangira ku wa 15 Nzeri, kikageza 15 Ukuboza
Igihe cy’urugaryi : Gitangira ku wa 15 Ukuboza, kikageza 15 Werurwe
Igihe cy’itumba : Gitangira ku wa 15 Werurwe, kikageza 15 Kamena
Igihe cy’icyi (Impeshyi) : Gitangira ku wa 15 Kamena, kikageza 15 Nzeri
Source: Wiki Rwa
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!