Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya filime, yatangaje ko ari mu mushinga wa filime nshya yise “Queens & Clients’’.
Kabera, mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko iyi filime igaruka ku buzima bwa buri munsi abantu babamo.
Ati “Izaba ivuga ku buzima bwa buri munsi abantu babamo, yaba ubwa Politiki, uko u Rwanda rumeze uyu munsi, gusetsa, kwigisha sosiyete n’ibindi bitandukanye.’’
Yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo abakinnyi batandukanye ba filime bakomeye mu Rwanda barimo Muvunyi Cyuzuzo Ange wamamaye Mimi muri filime nka ‘Indoto Series’ akaba ari nawe mukinnyi w’imena, Mazimpaka Jones Kennedy, Babou, Rusine Patrick n’abandi batadukanye.
Kabera avuga ko hashize imyaka irindwi iyi filime itekerezwaho ariko muri uyu mwaka bikaba aribwo, byabaye ngombwa ko bikunda ko ishyirwa mu bikorwa.
Izaba irimo abantu bakora imirimo itandukanye mu buzima busanzwe barimo abanyamategeko, abanyapolitiki, abavugabutumwa, abarinda umutekano n’abandi.
Iyi filime iri mu Cyongereza gusa. Kabera agaragaza ko bashaka kwiyegereza abantu bavuga uru rurimi ariko kubera ukuntu ikinwa bikaba bizorohera umuntu utumva uru rurimi kumenya ubutumwa burimo.
Zion Sulaiman Matovu Mukasa wanditse filime zirimo iyo yise ‘‘Zamani’’ n’izindi zitandukanye niwe washyize ikiganza kuri iyi.
Abakoze “Queens & Clients’’ bavuga ko batazi igihe izarangirira kuko bashobora kuzagenda bunguka ibitekerezo bishya umunsi ku wundi, ndetse banakangurira abantu kuzayikurikira kandi bagatanga ibitekerezo.
Muvunyi Cyuzuzo Ange yavuze ko kugaragara muri iyi filime ari umwe mu bakinnyi b’imena ari iby’agaciro.
Ati “Nishimiye kuba muri uyu mushinga, sinjye uzabona utangiye kugaragara kuko uzahindura byinshi mu myidagaduro nyarwanda.’’
Iyi filime umushinga wayo ugeze kure ndetse ishobora kuzajya igaragara kuri televiziyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda ndetse n’urubuga rwerekana filime rwo muri Amerika. Eric Kabera niwe ‘Producer’ w’iyi filime.
Gate