Ababyeyi ba Terimbere Ineza Alia Stevine, batuye mu Karere ka Muhanga, bagaragaje umunezero wo kubona umwana wabo aza imbere y’abandi banyeshuri bose mu Rwanda, ku bizamini bya Leta.
Bavuga ko kuba umwana wabo yarakoze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu akaba yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, byaturutse ku gufatanya mu kumurera ntawe uhariye undi inshingano ngo zikorwe n’umubyeyi umwe.
Bakundukize Pamphire umwe mu babyeyi ba Terimbere Ineza Alia Ange Stevine, avuga ko ubuhanga bw’uyu mukobwa we buturuka ku bufatanye bwabo nk’ababyeyi mu rugo.
Ati: “Terimbere gutsinda neza amasomo ye ni umusaruro wacu jyewe na mama we dusaruye nyuma yo gufatanyiriza hamwe mu kumwitaho, kuko yaba jyewe yaba na mama we nta numwe watereranye undi ngo amuharire inshingano zo kwita ku bana, na cyane ko Terimbere afite abavandimwe be bato kandi na bo tubitaho.”
Bakundukize akomeza avuga ko iyo mu muryango nta makimbirane ari hagati y’ababyeyi nta kibuza abana kuba abahanga mu ishuri kuko baba bitabwaho n’ababyeyi bombi.
Aragira ati: ” Erega nta mwana uba umuswa ku ishuri ahubwo, ubuswa abukomora ku kutitabwaho n’ababyeyi, ugasanga baramutererana cyangwa ugasanga aritabwaho n’umubyeyi umwe undi bitamureba. Aho rero ni ho umwana atangira kwirukira mu by’ubwenge”.
Ku ruhande rwa Terimbere Ineza Alia Ange Stevine, umunyeshuri wigaga mu kigo cy’amashuri cya Lycée Notre Dame de Citeaux, avuga ko gutsinda kwe abikesha ababyeyi be bamwitayeho bakamuba hafi muri byose.
Ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana yanshoboje gukora ibizamini byose ntahuye n’ikibazo, ariko kandi ndahamya ko gutsinda kwanjye mbikesha ababyeyi banjye. Bamfashije muri byose bakampa ibyo nkeneye, ubundi bakamba hafi bakanganiriza bangira inama z’uburyo nshobora gutsinda, rero ubwo bufasha bwabo ni bwo bwatumye mbasha kugira amanota ya mbere.”
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bangana na 143 227, aho abatsinze ari 134 245 bangana 93,8%.
Muri aba batsinze abagera ku 65 159 bakaba ari bo Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko baziga baba mu bigo, mu gihe abasigaye bangana na 71 893 bo baziga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.