Imbumbe y’imishahara mishya y’abayobozi bashya muri Guverinoma

Akazi katangiye ku bayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya no kuzirahirira. Ni abayobozi bafite akazi gakomeye nk’uko Perezida Kagame yabivuze ku wa Mbere arahiza Guverinoma nshya ariko ni n’akazi gashoboka kuko nta bitangaza basabwe gukora.

Uwakoze arahembwa, Bibiliya yo ku bayemera ikavuga ngo ‘udakora ntakarye!’. Ifunguro ry’abayobozi amategeko y’u Rwanda yarariteganyije ngo hato badasonza bakahuka mu ntama bahawe kurinda, ni na yo mpamvu icyitwa ruswa n’indonke kizira kikaziririzwa.

Mu bayobozi bose baherutse gushyirwa mu myanya guhera kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku Badepite, imishahara yabo yateganyijwe kera, nk’uko biri mu Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.

Ukurikije ibyo iryo tegeko rivuga, nibura buri kwezi Leta y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4 Frw z’imishahara y’abaminisitiri 22 n’abanyamahabanga ba Leta icyenda barahiriye kujya muri Guverinoma nshya, izafasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Iri teka rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatorwa n’abaturage n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Ugendeye ku bayobozi batanu bakuru mu gihugu, Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara wa 6.102.756 Frw ku kwezi, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri umwe buri kwezi akagenerwa umushahara wa 4.346.156 Frw.

By’umwihariko uretse umushahara, Perezida wa Repubulika agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta ndetse n’uburyo bw’itumanaho rigezweho.

Perezida kandi ahabwa amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 Frw buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana 600.000 Frw, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600.000 Frw buri kwezi; amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yemerewe umushahara wa 2.534.861 Frw buri kwezi ari na wo uhabwa ba Visi-Perezida ba Sena na ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite. Ni mu gihe Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1.774.540 Frw buri wese.

Ufashe abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abadepite baherutse kurahira mu minsi ishize, Leta buri kwezi izajya isohora miliyoni zisaga 235 Frw utabariyemo ibindi bagenerwa byihariye bitari imishahara.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Riderman na Bull Dogg bahaye isezerano Minisitiri Utumatwishima Abdallah.

Thu Aug 22 , 2024
Ubwo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasuraga ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye by’abahanzi kitwa Ma Africa, yahasanze abaraperi Bull Dogg na Riderman bari mu myiteguro y’igitaramo cyabo, baraganira ndetse bamuha n’isezerano. Minisitiri Utumatwishima utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo Riderman na Bull Dogg bagize cyo gukora iyi album […]

You May Like

Breaking News