Imikoranire ya Pi Network na Binance

1

Binance ni urubuga rikaba n’isoko ryo kubika no guhererekanya amafaranga y’ikoranabuhanga (cryptocurrency exchange) . Binance iri ku isonga mu kuba iguriro ry’ama-cryptocurrencies atandukanye, harimo Bitcoin, Ethereum, Dogecoin, n’andi menshi. Abantu bashobora gukoresha Binance kugira ngo bagure cyangwa bagurishe cryptocurrencies zabo, ndetse no gukora ubucuruzi (trading) bushingiye ku biciro byayo (Spot trading).

Binance itanga kandi serivisi zindi nka staking, lending, ndetse n’amafaranga atangwa mu rwego rwo gufasha abashaka kwinjira mu bucuruzi bw’ama-cryptocurrencies.

Binance ikora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’icuruzwa ry’ama-cryptocurrencies. Iri soko ryiteguye cyane kwakira mukuru w’ama-crytocurrencies ku isi Pi Network.

Kugira ngo Pi Network izagurishwe kuri Binance nk’umushinga wubakiye kuri Web3, bisaba kwemeza blockchain yayo yigenga, kuzuza ibisabwa n’ikigo cya Binance, no kugaragaza uburyo bw’umutekano bwimbitse bwo gucunga ibikorwa by’ubukungu. Ibi byose nibyubahirizwa, bizatuma Binance yemera gushyira (listing) Pi Network ku isoko ryayo.

Uburyo bwo gukurikirana no kugurisha Pi Coin kuri Binance nk’umushinga wa Web3 hasabwa Gutegura no Gutangiza Blockchain Yigenga ya Pi (Mainnet Launch) bizwi nko Gutangira Blockchain Yigenga: Mbere yo kugurisha ama-Pi coins kuri Binance nk’umushinga wa Web3, Pi Network igomba gutangira blockchain yayo yigenga, bizwi ku izina rya “Mainnet”. Iyi blockchain izaba ishingiye ku mikorere y’ikoranabuhanga rya Web3, aho ibikorwa byose by’ubukungu bikorwa mu buryo bwigenga kandi bigakorwa hakoreshejwe decentralized ledger technology (DLT).

Hagomba kubaho Ishoramari mu Mitungo Igenzurwa na Blockchain

Pi Network igomba kugaragaza ko ama-Pi coins azakoreshwa mu buryo bw’imikorere y’ikoranabuhanga rya blockchain, aho abayikoresha bashobora kugira uruhare mu gutora, gufata ibyemezo, cyangwa kugura no kugurisha imitungo icukurwa ku buryo bwigenga.

Kuzuza Ibisabwa n’Ikigo cya Binance

Binance ifite ibyo buri mushinga wa crypto uba ugomba kubahiriza n’uburyo bwo gusuzuma imishinga ya blockchain igamije gutangiza cyangwa gukomeza imikorere ya cryptocurrencies kuri exchange yayo. Ku isonga, Binance isuzuma niba umushinga ufite imikorere ya Web3 (decentralized), umutekano, uburyo bufatika bwo gutanga ama-coins (tokenomics), ndetse n’uko umushinga ufite ubushobozi bwo kwihutisha iterambere rihamye.

Pi network igomba Gushyikiriza Binance Inyandiko z’imikoranire

Pi Network izoherereza Binance inyandiko zerekana uko ikora n’icyerekezo cyayo nka blockchain, hamwe n’amasezerano y’uburyo itanga ama-Pi coins (token distribution), uburyo bw’umutekano, ndetse n’uburyo busobanutse bw’imikorere y’ubukungu ishingiye kuri blockchain.

Hagomba kubaho kandi Kwerekana Umutekano wa Blockchain n’Imikorere ya Decentralization, nko kugenzura Umutekano.

Binance isaba ko imishinga yose ya blockchain igomba gusuzumwa (audited) n’ibigo by’umutekano byemewe mu rwego rwo kugenzura niba blockchain idafite ahantu hashobora kwinjirirwa n’abagizi ba nabi (vulnerabilities). Ni ngombwa ko Pi Network ikora ubu bugenzuzi kugira ngo yemeze Binance ko umutekano w’ama-Pi coins n’imikorere ya blockchain yizewe.

Kubijyanye na Decentralization kandi Binance isuzuma niba umushinga ufite imikorere ya Web3 koko (ariko udashingiye ku muntu umwe cyangwa ikigo kimwe runaka). Pi Network izagaragaza uko ikora mu buryo bwigenga, bifasha abayikoresha mu kwiyobora no gutanga umusaruro mu buryo bwigenga.

Pi network igomba Gutanga no Kwemeza Amasezerano Y’Ubwenge (Smart Contracts) Pi Network igomba kugaragaza uburyo izakoresha amasezerano y’ubwenge (smart contracts) mu mikorere yayo, ibyo bikazatuma ibikorwa byose by’ubukungu bikorwa mu buryo bwigenga (decentralized). Ibi bizakora mu buryo bworoshye bwo kugenzura ibikorwa byose by’ubukungu, nko kohereza no kwakira ama-coins, mu buryo butekanye kandi bworoshye.

Pi Network izerekana uko imikorere yayo itandukanye n’uburyo busanzwe bwo kubika cyangwa guhererekanya amafaranga, igasobanura uko blockchain yayo yizewe, ikagira umutekano kandi ikarinda amakuru n’ibikorwa by’abayikoresha  mu rwego rwo Kwerekana Ibyiza bya Web3.

Hazafungurwa umurongo wo kohereza Pi coins kuri Binance

Mugihe Binance yemeye ko Pi Network ijya ku isoko ryayo, ama-Pi coins bizaba byemewe ko wayohereza ku  ku isoko rya Binance avuye muri Pi Wallet kandi atangire gucuruzwa ku buryo bukurikiza ibyo abayikoresha bifuza. Iki gihe, Binance izashyiraho urutonde rw’amafaranga y’ifaranga rikoreshwa mu bihugu (fiat currencies) cyangwa cryptocurrencies zishobora kuguranwaho ama-Pi coins.

Pi network isabwa Kwemeza Igiciro

Ibi birimo gutegura uburyo abayikoresha bashobora kugura no kugurisha Pi ku isoko rihuriweho kandi rikora mu buryo bwigenga nubwo hataratangazwa iki giciro cya nyacyo cya Pi.

Hazabaho Kwiga ku Musaruro n’Umutekano wo Ku Isoko

Binance izakurikirana imikorere y’ubucuruzi bw’ama-Pi coins kugira ngo yemeze ko umushinga uri gukora neza kandi ubikora mu buryo bwigenga, bwizewe, kandi bwubahirije ibyemezo byose by’ubuyobozi.

Sibyo gusa kuko hazanabaho Kwiga ku Mutekano no Kwiyongera K’Ubukungu

Binance izagenzura ko umutekano w’ama-Pi coins hamwe n’ibikorwa by’ubukungu bifite umutekano, kandi ko blockchain ya Pi Network izakomeza guha abayikoresha uburyo bwo kugura no kugurisha ama-coins mu buryo bwigenga kandi bwizewe.

Kuba cryptocurrency yakwinjizwa ku isoko nk’irya Binance bigomba kwihanganirwa no kuba biteguye inzira ndende yo gusuzuma imishinga mishya, cyane cyane iyo igamije gukorera mu mikorere ya Web3.

Abakoresha Pi network n’abashoramari bagomba gukomeza gukurikirana uko iterambere rya Pi Network rizagenda, cyane cyane ko rishaka kuba rikorana na blockchain iri gukora mu buryo bwigenga bwa (Web3).

Ese ubundi Isoko rya Binance ubusanzwe rikora rite, ritanga izihe serivise?

Binance itanga service zirimo Kugura no Kugurisha Cryptocurrencies: Binance ituma abayikoresha bashobora kugura no kugurisha ama-cryptocurrencies atandukanye nka Bitcoin, Ethereum, Binance Coin (BNB), Dogecoin, n’andi menshi bakoresheje amafaranga asanzwe cyangwa andi ma-cryptocurrencies.

Binance ifite isoko ryo gucuruza cryptocurrencies aho abayikoresha bashobora gukora ubucuruzi bwo kugura no kugurisha ama-cryptocurrencies ku biciro bihindagurika ku isoko. Harimo ubucuruzi busanzwe (spot trading) ndetse n’ubucuruzi bufite inguzanyo (margin trading), aho abayikoresha bashobora kugurizwa amafaranga kugirango bakore ubucuruzi bukomeye.

Binance itanga uburyo bwo gukora kwizigamira mugihe runaka (staking), aho abayikoresha bashobora kuzigama cryptocurrencies zabo mu gihe runaka kugira ngo bazazifashishe mu gushyigikira ibikorwa by’imigabane ku ngingo za blockchains maze bagahabwa inyungu z’inyongera.

Binance itanga uburyo bwo kuguriza abayikoresha cryptocurrencies ibizwi nka Lending kandi abatanga inguzanyo bashobora kubona inyungu z’inyongera ku nguzanyo batanze.

Binance inatanga amahirwe atandukanye y’ishoramari (Investment Opportunities) nka Initial Coin Offerings – ICOs no kwifatanya mu mishinga y’ama-cryptocurrencies mashya.

Binance ifite urubuga rw’ishuri rutanga ubumenyi ku bijyanye na cryptocurrencies, tekinoroji ya blockchain, n’ubucuruzi bwayo.

Ibi byose bituma Binance iba urubuga rwuzuye ku bantu bashaka gucuruza no gushora mu ma-cryptocurrencies. Ugomba ariko kwitonda no gusobanukirwa neza iby’amasoko y’ama-cryptocurrencies kuko ari isoko ryigenga cyane kandi rigira ibyago byinshi ndetse n’ubutubuzi buri ku rwego rwo hejuru.

Kugira ngo ushyire coins cyangwa cryptocurrencies kuri Binance, ugomba kubanza gukora ibyo bita kubitsa (deposit).

Mbere na mbere Usabwa Gufungura no Kwemeza Konti yawe ya Binance

Kwiyandikisha: Ufungura konti ya Binance niba utayifite kandi Ugasabwa gutanga imyirondoro yawe y’ibanze nka email yawe, amazina, nimero ya telefoni, no gukora ijambobanga rikomeye (Creating strong password).

Nyuma usabwa Kwemeza Konti (Verification): Nyuma yo kwiyandikisha, usabwa kwemeza konti yawe (KYC – Know Your Customer). Ibi bisaba gutanga ibyangombwa (identity verification) nko gufotora pasiporo yawe cyangwa Indangamuntu yawe iriho amazina ahura neza nayo uba watanze mbere ufungura konti.

Nyuma yibyo winjira muri Konti yawe ya Binance ukajya ahanditse ngo ikofi (wallet) ugahitamo kubitsa (Deposit)

 Muri screen yawe, uzabona ahantu handitse “Deposit” uzahakanda mu rwego rwo gushyira coins cyangwa amafaranga kuri konti ya we ya Binance, uzasabwa guhitamo Coin Ushaka Gushyira kuri Binance.

N.B: Tubibutse ko mugihe udasobanukiwe na Binance ushaka umuntu wizeye ubizi neza akakuyobora.

Hari urutonde rw’ama-coins cyangwa ama- Cryptocurrencies ushobora gushyira kuri Binance. Hitamo iyo ushaka gushyiraho (nka Bitcoin, Ethereum, n’ibindi) mugihe uzifiteho ububasha.

Hitamo Umuyoboro wa Blockchain: Kuri cryptocurrencies zimwe na zimwe, uba ufite amahitamo atandukanye y’imiyoboro ya blockchain (nka ERC20, BEP20, n’izindi) bizagusaba guhitamo umuyoboro coin ufite muri wallet yawe yubakiyeho.

Nyuma uzasabwa Kwemeza Address: Binance izakwereka aho aderesi ugomba gukoresha wohereza amafaranga (deposit address). Iyi ni address yo kuri blockchain y’iyo cryptocurrency. Uzasabwa gukora Kopi cyangwa guterura iyo kode uko yakabaye ntacyo ukuyeho cyangwa ngo wongereho (Copy) ya Deposit Address, Ukoresheje button ya kopi cyangwa wandike address iyo ari yo yose ku buryo nyabwo.

Kohereza Ama-Coins, Kugera kuri Wallet yawe cyangwa Exchange: Injira muri wallet cyangwa exchange aho ama-coins yawe abitse maze uhitemo (transfer) kohereza amafaranga/coins, hanyuma ushyiremo deposit address wakiriye kuri Binance. Nyuma y’uko wemeje byose, kanda “Transfer” kugira ngo wohereze ama-coins cyangwa se amafaranga runaka.

Nyuma y’icyo gikorwa uzaririndira Umwanya wo Kwemeza (Confirmations): Biterwa na blockchain, ugomba gutegereza igihe runaka kugira ngo ama-coins agere kuri konti yawe ya Binance.

Ibi bishobora gufata iminota mike cyangwa amasaha bitewe n’umuvuduko w’umuyoboro wa blockchain ukoresha.

Kwemeza ko wabikije muri Konti yawe ya Binance, ugomba Gusuzuma amafaranga usigaranyeho: Ama-coins usigaranye ndetse bayo wohereje yose aba agaragara kuri Binance nyuma y’uko yemejwe (confirmed). Iyo ibyo birangiye uhita ubona bona ama-coins kuri Binance balance yawe mu buryo bwihuse.

Ugombakugira amakenga no kwitonda kuko Iyo uri kohereza ama-coins kuri Binance, ugomba kuba wizeye neza ko uri gukoresha address nyayo ya deposit kandi ku muyoboro wa blockchain ukwiye. Iyo wibeshye ugakora ikosa amafaranga yawe aburirwa irengero bivuze ko uba uhombye ijana ku ijana.

Kugura no kugurisha cryptocurrencies

kuri Binance biroroshye kandi bigira uburyo butandukanye. Hano hari intambwe zo kugenda ukurikiza kugira ngo ugure cyangwa ugurishe cryptocurrencies kuri Binance:

Urasabwa kuba ufite amafaranga cyangwa coins kuri Binance yawe cyangwa ukayashyiraho mbere yo gutangira igikorwa mugihe ntayo wari ufiteho.

Kubitsa (Deposit): Ukeneye kubanza gushyira amafaranga kuri konti yawe ya Binance. Ibi bishobora gukorwa ukoresheje:

Cryptocurrency Deposit (Kubitsa amafarangakoranabuhanga) : Wohereza cryptocurrencies mu buryo twavuze mu butumwa bwo hejuru. Cyangwa ugakoresha

Fiat Deposit (Kubitsa amafaranga asanzwe) : Ushobora no gushyira amafaranga asanzwe (nk’amadorari, euro, cyangwa amafaranga y’u Rwanda niba bishoboka) ukoresheje uburyo bwo kwishyura bujyanye n’igihugu cyawe, nko gukoresha bank transfer cyangwa ikarita ya credit/debit.

Gusura Isoko (Market) Injira muri Konti yawe ufungura urubuga rwa Binance ukoresheje email yawe na password wakoresheje ufungura konti muri Binance.

Hitamo Isoko: Kanda muri screen ahanditse “Trade”.

Ibi bizakugeza ku isoko aho ushobora guhitamo cryptocurrencies wifuza gucuruza.

Kugura Cryptocurrencies (Buy Coins) Hitamo Currency Ushaka Kugura: Urugero, niba ushaka kugura Bitcoin ukoresheje USDT (Tether), jya ku cyiciro cya “BTC/USDT”.

Nyuman Hitamo Uburyo bwo Kugura nka Market Order, uburyo bukoresha igiciro gihari ku isoko icyo gihe. Ukoresha Market Order igihe  ushaka kugura vuba vuba, ku giciro cy’isoko gihari.

Cyangwa se ugakoresha Limit Order: Uburyo bugufasha gushyiraho igiciro wifuza kuguriraho (nko kugura BTC ku giciro runaka). Igihe igiciro cy’isoko gihuye n’icyo washyizeho, gucuruza biraba.

Ushobora kandi gukoresha uburyo bwa Stop-Limit Order: ubu buryo bukoreshwa niba ushaka kugura cyangwa kugurisha iyo igiciro kigeze ku rwego runaka, bikaba byiza mu gihe ushaka kwirinda igihombo cyangwa kunguka inyungu y’umurengera.

Nyuma uzabona aho Kwandika Umubare wa Cryptocurrencies Ushaka Kugura: Andika umubare wa coins wifuza kugura hanyuma ukande “Buy” cyangwa gura.

Niba kandi ushaka kugurisha Cryptocurrencies (Sell Coins) Hitamo Currency Ushaka Kugurisha: Niba ushaka kugurisha Bitcoin kugira ngo ubone USDT, jya ku cyiciro cya “BTC/USDT”. Hitamo Uburyo bwo Kugurisha nka Market Order: Ugurisha vuba kuri icyo giciro kiri ku isoko cyangwa Limit Order: aho Uhitamo igiciro cyo kugurishaho, kandi ukagurisha iyo igiciro cy’isoko kigeze aho ushaka.

Ushobora kandi gukoresha Stop-Limit Order: aho ashobora kugurisha mu buryo bwo kwirinda kugwa cyane k’igiciro cyawe cyangwa kugira ngo uze kugurisha igihe igiciro cyazamutse runaka.

Nyuma yibyo uszasabwa kwandika Umubare wa Cryptocurrencies Ushaka Kugurisha: Andika umubare wa coins wifuza kugurisha hanyuma ukande “Sell” cyangwa se gurisha.

Igihe ibi wabikoze neza uzasabwa kwemeza Transaction Kurangiza Gucuruza: Iyo umaze kugura cyangwa kugurisha, uzabona inyandiko y’uko transaction yawe irangiye. Ama-coins cyangwa amafaranga ashobora kwiyongera cyangwa kugabanuka kuri balance yawe.

Igihe wifuza kureba Imikorere ya Trade zawe, reba Ibikorwa bya Trade zawe muri screen yawe cyangwa se mu byakozwe (Transaction History) ku igura n’igurisha, ushobora kureba ibikorwa byose wakoreye kuri Binance mu bijyanye no kugura no kugurisha ama-coins.

Kugura no kugurisha cyanga kuvunja amafaranga-koranabuhanga bishobora kugira ingaruka ziturutse ku mihindagurikire y’igiciro, kandi bisaba kugira ubushishozi no gusobanukirwa uko isoko rikora.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Imikoranire ya Pi Network na Binance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

DRC: Imfungwa 129 zapfuye zigerageza gutoroka gereza

Tue Sep 3 , 2024
Inzego z’Ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) zatangaje ko imfungwa zari muri gereza ya Makala 129 zapfuye 24 muri zo ziraswa mu cyico ubwo zageragezaga gutorokoa iyi gereza iri Murwa Mukuru Kinshasa. Lukoo Shabani, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ku wa Mbere saa munani z’ijoro imfungwa zo muri […]

You May Like

Breaking News