Imirire: Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame

2

Abashakashatsi mu by’imirire n’ubuzima, bagaragaza ko igihe umuntu afatira ifunguro ari ingenzi ku buzima bwe, gukererwa kujya muri iki gikorwa bikaba byatera ibyago. Batanga inama ko nibura wakabaye urya habura amasaha atatu kugira ngo uryame, unabone umwanya wo kubungabunga umubiri wawe.

Umuhanga mu bumenyi bw’imirire mu bitaro bya Mayo Clinic byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tara Schmidt, yagaragaje ko kurya hakiri kare bifasha cyane abakunze kurwara ikirungurira iyo bamaze kurya.

Nk’uko abisobanura, kurya kare nibura habura amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuryama bifasha kubona igihe gihagije cyo kuba watembera cyangwa ugakora indi mirimo ishobora gutuma igogora ry’ibyo wariye rigenda neza.

Ati “Mu gihe cy’umucyo, umubiri ukora neza. Ugabanya ingano y’isukari iri mu mubiri kuko iba yiyongereye mu gihe ufata ifunguro. Ariko iyo ukora ukoresha umubiri, irongera ikagabanyuka.”

Umuhanga mu mirire akaba n’umwanditsi w’igitabo “Love the Food That Loves You Back” (Kunda Ifunguro Rigukunda), Ilana Muhlstein, ashimangira ko gutegura ifunguro kare kugira ngo urye kare ari ngombwa, kuko bigufasha mu kutaritegura huti huti.

Yagaragaje ko iyo uvuye mu kazi ushonje, umubiri uba ugusaba ifunguro ririmo intungamubiri z’ingenzi nka protéine n’imboga. Abona ko bidakwiye ko inzara igutera kwadukira ibiribwa byose usanze mu rugo nk’imigati, kuko kuyirya ukayigerekaho n’ibyatekewe mu nkono yo mu rugo bishobora gutuma uhaga cyane.

Muhlstein ahamya ko ibyiza ku muntu uvuye mu kazi, nibura ari saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba cyangwa n’igice, yakabaye asanga ifunguro ryujuje izi ntungamubiri zateguwe, akarya hakiri kare kugira ngo igogora rigende neza.

Gufata ifunguro rya nijoro ukerewe bihuzwa no kuba warya byinshi cyane bitewe n’ibyo uba wahereyeho utegereje ko rishya, bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa “Leptin A” utuma wumva igifu cyuzuye wiyongera iyo uriye ukererewe.

Abashakashatsi bagaragaza ko kurya hakiri kare bifasha abantu gusangira na bagenzi babo, by’umwihariko ababyeyi n’abana, bikongera urukundo hagati yabo.

Gusangira n’abandi ntibituma ifunguro rikuryohera gusa, ahubwo binatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugenda neza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Imirire: Ukwiye kurya habura amasaha atatu ngo uryame

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala.

Sat Aug 24 , 2024
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yakoreye igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kampala aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bakoraniye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonyiyari ategerejwe n’abakunzi b’umuziki we batari […]

You May Like

Breaking News