Imiterere ya Z Fold 6 na Z Flip 6, telefoni nshya za Samsung

Samsung iherutse gushyira ku isoko Samsung Galaxy Z Fold 6 na Samsung Galaxy Z Flip. ni telefoni zombi zikunjwa.

Zifite uburemere butandukanye n’ubw’izabanje kuko zoroshye. Batiri zazo zongerewe ubushobozi ho isaha imwe n’amasaha abiri, kandi umubyimba wazo ni muto.

Z Flip 6 ifite uburyo bwo gusemura amagambo bushobora kongerwa ku bigaragara kuri ya écran nto iba inyuma ya telefoni iyo wayizinze.

Zikoranye uburyo buzirinda kwinjirwamo n’umwanda cyangwa amazi bwa ‘IP48 ingress protection’. Bivuze ko nubwo iyi telefoni yagwa muri piscine, ushobora kuyikuramo igakora neza nta kibazo.

Samsung Galaxy Z Fold 6 ishobora gusohoka écran yayo isanzwe ifite santimetero 19,3 mu gihe into y’inyuma ifite santimetero 16. Ifite processor ya New Snapdragon 8 Gen 3.

Urumuri rw’iyi telefoni rwarongerewe ku buryo no mu gihe uyifite ari hanze ku manywa yarebamo nta kibazo. Urumuri rwageze kuri ‘2,600 nits’ ruvuye kuri ‘1,750 nits’.

Samsung Galaxy Z Fold 6 yagabanyutseho amagarama 14 y’uburemere na milimetero 1,4 y’uburebure, milimetero 1 y’ubugari na milimetero 1,3 y’umubyimba mu gihe izinze.

Samsung Galaxy Z Flip 6 yo écran nini yayo ifite santimetero 17 mu gihe indi yo ifite santimetero 8,6. Camera yayo ifite megapixel 50 mu gihe iy’imbere ‘selfie’ ifite megapixel 12.

Processor yayo ni ‘New Snapdragon 8 Gen 3’, na RAM ya 12GB [ivuye kuri 8GB].

Igabanyukaho milimetero 0,2 nyuma yo kuzingwa. Ifite bateri ifite ubushobozi bwa 4,000mAh ivuye kuri 3,700mAh. Bivuze ko ishobora kuba yamara amasaha ari hagati ya umunani na 12.

Galaxy Z Fold 6 igura 1.899$ mu gihe Z Flip 6 igura 1.099$.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Impamvu insengero zikwiye gushyirirwaho umusoro mu Rwanda

Sat Aug 17 , 2024
Perezida Paul Kagame aherutse kugaragaza ko ikibazo cy’akajagari mu madini n’amatorero mu Rwanda ndetse no kuyobya rubanda bikozwe na bamwe mu bayayobora kimaze gufata indi ntera, avuga ko mu guhangana na cyo hakwiye gushyirwaho umusoro ku maturo n’ibindi byinjizwa na ba nyirayo. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruherutse gutangaza ko mu bugenzuzi […]

You May Like

Breaking News