Impamvu 6 zituma abasore batinya abakobwa beza cyane

Ni kenshi cyane uzasanga abasore batinya gutereta abakobwa beza, ndetse ugasanga abo bakobwa beza akenshi nta bakunzi bafite. Rero hari zimwe mu mpamvu zishobora gutera ibi byose.

  1. Abasore batinya abakobwa beza kuko baba babona ntaho bahera: Hari ubwo umusore abona umukobwa akabona ni mwiza ndetse akifuza kumutereta ariko kuko aba abona ari mwiza cyane, akaba abona ntaho yamuhera.
  2. Gutekereza ko bafashwe: Umusore ashobora gutinya umukobwa mwiza kubera gutekereza ko afite undi. Iyo umusore yifuje kujya gutereta umukobwa, bitewe n’ubwiza bwe aba abona nta kuntu yabaho adafite undi bakundana ndetse n’inshuti ze kenshi zikamubwira ko bidashoboka.
  3. Kwanga kurekura amafaranga menshi : Muri iyi si y’iterambere, abantu bose bamaze gusirimuka ndetse ibyo bibagira abasirimu ni ibihenze, rero umusore ashobora gutekereza ko naramuka akundanye n’uwo mukobwa mwiza , buri gihe azajya amawaka amafaranga yo kwisirimura, ndetse menshi, ibyo bigatuma babatinya.
  4. Gutinya indobo: Hari ubwo umusore yireba akabona atari ku rwego rw’uwo mukobwa runaka ndetse agatekereza ko aramutse ashatse ku mutereta yaterwa indobo, bityo agakuramo ake karenge.
  5. Kutagira amafaranga no kwiburira ikizere: Burya umusore ufite amafaranga aba yifitiye n’ikizere, bityo kuba yatereta uwo mukobwa bikamworohera, ariko umusore w’umukene biramugora cyane kuko aba abona ari kwisumbukuruza.
  6. Gutinya iwabo w’umukobwa : Rimwe na Rimwe abasore cyane cyane abo mu cyaro, iyo babonye umukobwa mwiza batekereza ko ashobora kuba aturuka mu miryango ikomeye bityo ko iwabo bagukoraho uramutse uvuganye n’umwana wabo.

Hari ibindi bintu byinshi bigaragara muri sosiyete bishobora gutuma umusore atinya gutereta umukobwa mwiza, gusa ibi bitandatu byavuzwe hejuru nibyo byiganje, byose bikaba bihatwe no kutigirira ikizere no kutagira amafaranga.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ibintu bikurura abagabo nka rukuruzi ku bagore

Thu Aug 1 , 2024
Kimwe mu bice biremye abagabo ndetse gifite uruhande runini mu marangamutima yabo ni irari, ndetse barirusha abagore cyane, rero niyo mpamvu abagabo bakururwa na byinshi ku bagore bikaba byatuma irari ryabo rizamuka. Dore bimwe mu bikunze gukurura abagabo ku bagore. Ibi umunani bivuzwe hejuru ni bimwe mu byibanze bikunze gukurura […]

You May Like

Breaking News