Impamvu Bull Dogg atagaragaye mu bahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival.

2

Nyuma y’uko hatangajwe abahanzi bazaririmba mu bitaramo bizazenguruka intara bya Iwacu Muzika Festival, abantu batunguwe n’uko hagati ya Riderman na Bull Dogg nta n’umwe uri ku rutonde, nyamara Bull Dogg we yari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba.

Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa East African Promoter (EAP) ndetse n’abandi baterankunga muri ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru batangaza abahanzi bazabiririmbamo.

Muri abo bahanzi barindwi batangaje harimo Bruce Melodie, Bushali, Bwiza, Chris Eazy, Kenny Sol, Danny Nanone na Ruti Joel.

Ubwo hatangazwaga uru rutonde, bamwe ntibishimiye kuba nta muraperi urimo hagati Riderman na Bull Dogg nyamara bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mushyoma Joseph uri mu bategura ibi bitaramo, yabwiye Magic Fm ko kuba Bull Dogg atagaragaye ku rutonde atari uko batigeze bamutekerezaho.

Yavuze ko ku rutonde bari bakoze rw’abahanzi bifuza ko bazaririmba na Bull Dogg yari ariho gusa ntibyakunze ko azaboneka.

Yatangaje ko ubwo bamuvugishaga basanze hari izindi gahunda ze bwite afite zitari guhita zimwemerera ko yazitabira ibi bitaramo, birangira bamukuye ku rutonde.

Ibitaramo byo muri uyu mwaka bikaba byarajemo impinduka z’uko bazazenguruka mu turere umunani, aho kuba tune nk’uko byari bimenyerewe.

Kuri iyi nshuro kandi mu mujyi wa Kigali nta gitaramo bahateguriye, icyakora bavuga ko naho hari ibindi bari kuhapangira mu minsi iri imbere.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Impamvu Bull Dogg atagaragaye mu bahanzi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival.

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ ari i Kigali.

Thu Aug 29 , 2024
Jonathan Roumie ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2024 mu rugendo yagize ibanga ndetse amakuru ahari agahamya ko n’abamwakiriye yabihanangirije kugira umunyamakuru babwira iby’urugendo arimo. Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Jonathan Roumie yirinze […]

You May Like

Breaking News