Ingabo za Ukraine zafashe Umujyi wa Sudzha mu Burusiya

Ukraine yafashe umujyi wa Sudzha w’u Burusiya mu gihe ingabo zayo zigenda zerekeza imbere mu karere ka Kursk, nk’uko abayobozi ba Kyiv babitangaza. Waba ariwo mujyi munini w’u Burusiya waguye mu maboko ya Ukraine kuva yatangira ibitero mu Burusiya mu cyumweru gishize kirenga.

Nubwo utuwe gusa n’abantu bagera ku 5.000, Sudzha ni izingiro ry’ubutegetsi bw’akarere ko ku mupaka ka Kursk. Ni wo munini kuruta iyindi mijyi cyangwa imidugudu Ukraine ivuga ko ingabo zayo zafashe kuva igitero cyatangira ku itariki ya 6 Kanama.

Uyu Mujyi uherereye kandi ku masangano y’umuyoboro munini wa gaz y’u Burusiya ujya i Burayi, umuyoboro wa Druzhba nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko Igisirikare cya Ukraine gishyiraho ibiro by’ubuyobozi i Sudzha, ibyo bikaba byerekana ko Ukraine ishobora kuba iteganya kuguma mu karere ka Kursk igihe kirekire cyangwa kwereka gusa Moscou ko ishobora kubishaka.

Ntabwo yasobanuye neza imirimo ibiro bishobora kizaba bikora, nubwo yavuze mbere ko Ukraine izatanga imfashanyo z’ubutabazi ku baturage ba Sudzha bakeneye ubufasha.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Abasaga ibihumbi 85 bijihije Asomusiyo i Kibeho

Fri Aug 16 , 2024
Ku munsi wa Asomusiyo, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hongeye guteranira abakirisitu Gatolika basaga ibihumbi 85, baturutse imihanda yose, biganjemo abo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, aho bizihije Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Asomusiyo, bongera kwibutswa kugandukira Imana. Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Célestin Hakizimana, […]

You May Like

Breaking News