inkuru mbi Valentine wamenyekanye cyane nka DORE IMBOGO yamaze gushiramo umwuka.

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma.

Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Uyu mukobwa wari warabaye ikimenyabose ku mbugankoranyamba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru nayo ikesha Umukozi wo mu bitaro bya Kibuye, ni uko yazanwe kuri ibi bitaro n’imodoka yigenga, akagezwa mu mbuga zabyo arimo gusamba, bakagerageza kureba uko bamugarura mu buzima bikananirana.

Dorimbogo wari umaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, yari yaratashye mu rugo bamusaba kuzajya guca mu cyuma, akaba yapfuye ubwo yari agiye kujyanwa kunyura mu cyuma.

Mu minsi 10 ishize nibwo byamenyekanye ko Dorimbogo ari mu bitaro aho yatangaje ko arembye.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo wumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwivuriza mu bitaro byaho (kwa Nyirinkwaya mu Biryogo) asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwohererezaga ingemu.

Muri icyo kiganiro kandi niho yaboneyeho gusaba imbabazi abantu bose yaba yarahemukiye, aho yagize ati: ” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Jenifer Lopez n'umugabo we urukundo rwabo rwajemo agatotsi

Sun Jul 28 , 2024
Mu gihe umuhanzikazi w’icyamamare, Jennifer Lopez n’umugabo we, Ben Affleck bamaze gutandukana, ubu noneho nta cyizere cyo kwiyunga hagati yabo nyuma yaho umugabo we yamaze kwimukira mu nzu nshya yaguze i Los Angeles. Mu cyumweru gishize Jennifer Lopez yizihije isabukuru y’imyaka 55 ari wenyine, binatangazwa ko umugabo we Ben Affleck […]

You May Like

Breaking News