INKURU NZIZA! Pi Network irikugirana amasezerano y’ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’amabanki yo mu burasirazuba bwo hagati.

GATEOFWISE.COM, Nzeri 29, 2024

Pi Network ikomeje kureshya ibigo bikomeye ku isi hamwe n’amabanki akomeye yo mu burasirazuba bwo hagati. Muri iki gihe cyo kwitegura gutangiza Open Mainnet, ibigo bitandukanye byinjiye muri gahunda y’ubufatanye na Pi bikaba byarabaye abanyamuryango n’abafatanyabikorwa mu kwagura ubukungu bwir’ifaranga. Ibyo bigo birimo Banki y’Ishoramari Mpuzamahanga (BIS), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi, hamwe na Banki Nkuru y’Abarabu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Uruhare rw’Amabanki yo mu burasirazuba bwo hagati mu muryango wa Pi

Hakomeje gutangazwa ko amabanki yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yamaze gufunguza konti za Pi kandi ari mu myiteguro yo gucuruza hakoreshejwe Pi Coin. Aya mabanki agize itsinda ry’imari rikomeye mu burasirazuba bwo hagati, kandi kwemera Pi nk’ifaranga rikoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ni intambwe ikomeye mu gushyira Pi mu buryo bw’imari bw’isi yose.

Kubera ko amabanki yo muri UAE yinjira mu muryango wa Pi, ibihugu byinshi byo muri burasirazuba bwo hagati biteguye gukoresha ikoranabuhanga rya blockchain n’amafaranga y’ikoranabuhanga mu rwego rwo gushimangira ubucuruzi mpuzamahanga. Pi, nk’ifaranga rishya ririkwaguka, izoroshya kandi ikore neza mu mikoranire y’ubucuruzi hagati y’uburasirazuba bwo hagati n’isi yose muri rusange.

Imiryango mpuzamahanga yagarutse kuri Pi Network

Si amabanki yo muri Burasirazuba bwo hagati gusa abona imbaraga za Pi, ahubwo n’ibigo mpuzamahanga by’imari nka BIS, IMF, na Banki y’Isi (World Bank). Uru ruhare rw’ibi bigo bikomeye byerekana ko Pi Network itari umushinga usanzwe wa cryptocurrency, ahubwo yabaye umushinga ukomeye mu bijyanye n’ubukungu.

Inkunga yo muri ibi bigo ituma Pi Network igira agaciro no kwizerwa mu isoko mpuzamahanga. Ibi byerekana ko Pi itakiri umushinga usanzwe wa cryptocurrency ahubwo itangiye kwemerwa n’ibigo by’imari byari bisanzwe bigenga ubukungu bw’isi.

Ifaranga rya Pi nk’uburyo bwo kwishyurana mubucuruzi mpuzamahanga

Kubera uruhare rwa za banki n’ibigo bikomeye by’imari byo muri burasirazuba bwo hagati, ifaranga rya Pi riri mu nzira yo kuba igikoresho gikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga. Ibi byerekana ko ifaranga rya Pi rifite ubushobozi bwo kwifashishwa mu bucuruzi bw’isi no mu mirimo ikomeye y’ubukungu. Pi Network, ifite umuryango munini w’abayikoresha kandi wiyongera buri muns aho umaze kugera kubasaga miliyoni 60, Pi kandi ishobora kuzaba imwe mu mafaranga akomeye cyane mu isi.

Uruhare rw’amabanki yo mu burasirazuba bwo hagati n’ibigo bikomeye byo ku isi nka BIS, IMF, na Banki y’Isi (World Bank) mu muryango wa Pi Network bigaragaza ko uyu mushinga wa Pi urengeje kure kuba cryptocurrency isanzwe. Kubera inkunga y’ibi bigo bikomeye by’imari, Pi irakomeza gushimangira umwanya wayo nk’ifaranga rikomeye rishobora gukoreshwa mu bucuruzi bw’isi yose. Kuba amabanki yo muri UAE amaze kugira konti za Pi kandi biteguye gucuruza hakoreshejwe ifaranga rya Pi bigaragaza ko Pi yinjiye mu rwego rw’imari mpuzamahanga ifite inkunga ikomeye y’ibigo by’isi yose.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

One thought on “INKURU NZIZA! Pi Network irikugirana amasezerano y’ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’amabanki yo mu burasirazuba bwo hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Hoteli Mount Huye iri muzikomeye mukarere ka Huye irashinjwa imitangire mibi ya Serivisi

Mon Sep 30 , 2024
GATEOFWISE 30-09-2024 Imbaraga zaratanzwe, abagabo barahaguye kugira ngo u Rwanda rube ruri mu bihugu abantu b’imihanda yose bifuza gutembereramo, ngo babisigamo amadovize baba barabonye biyushye icyuya. Habaye ah’abagabo ngo ibyumba by’amahoteli byujuje ibisabwa biboneke murw’Imisozi Igihumbi, imihanda irubakwa, urusobe rw’ibinyabuzima rurabungabungwa ngo abo bashyitsi nibagera mu gihugu bibabere urukerereza. Nubwo bimeze […]

You May Like

Breaking News