AMAKURU MASHYA MURI PI NETWORK: PI CORETEAM YASHYIZE HANZE POROGARAMU 20

Pi Network yatangaje ku mugaragaro ko yatanze uburyo bushya bwo kugera kuri porogaramu za Mainnet binyuze muri Pi Browser. Iki ni ikintu gikomeye cyateye intambwe mu kugera ku ntego yo kuzana serivisi nshya n’amahirwe kuba Payoniya n’abakora porogaramu

Ivomo: X

Iby’ingenzi:

  • Porogaramu 20 za mbere za Mainnet zatangijwe ku mugaragaro, zitegura uko hazongerwamo izindi porogaramu ndetse hagakomeza gutunganywa porogaramu ya Mainnet Ecosystem Interface.
  • Mbere, iyi porogaramu yagaragazaga gusa porogaramu za Testnet. Ubu, Pioneers bashobora kugera ku mbuga za Mainnet bakora ubucuruzi bw’ukuri bakoresheje Pi mu kugura ibicuruzwa n’ibikoresho bitandukanye.
  • Ibi ni intambwe ikomeye yo kwitegura gukoresha Open Network, biteganyijwe gutangizwa mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Icyitonderwa ku bakoresha porogaramu za Mainnet:

  • Pi Network ntiragenzura, ntirasuzuma kandi ntirashimangira neza porogaramu za Mainnet.
  • Pioneers bafite inshingano zo gusuzuma no gukoresha izo porogaramu, nk’uko umuntu yagenzura urubuga rusanzwe cyangwa porogaramu za Web3 ku zindi mbuga.
  • Mubane maso kandi musuzume neza ingaruka mbere yo gukoresha porogaramu iyo ari yo yose.

Ubutumwa ku bakora porogaramu:

  • Mukomeze kunoza no kuvugurura porogaramu zanyu kugira ngo zihuze neza na Pi kandi zitange ubunararibonye bwiza ku bakoresha.
  • Aya ni amahirwe yo kugira uruhare mu gusigasira ekosistema ikomeye, ikorera miliyoni z’abakoresha Pi ku isi hose.
  • Niba porogaramu yawe yiteguye, sobanura ibisabwa binyuze muri Pi Developer Portal kugira ngo ishyirwe ku mugaragaro muri Mainnet Interface.

Moise MUNYANEZA

Moise is a crypto content analyst and writer with over 2 years of experience in the industry. Moise has a deep understanding of the crypto market and is well-versed in various blockchain technologies.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Pi Network Restores Forgot Password Recovery Feature Ahead of Key Deadline

Sat Dec 28 , 2024
In a significant update for its user community, Pi Network has reintroduced the “Forgot Password” recovery feature, allowing users to regain access to their accounts through SMS verification. This enhancement comes at a critical time, with the Grace Period deadline approaching, ensuring users can secure their accounts and safeguard their […]

You May Like