Introduction (Iriburiro)
Pi Network ni umushinga mushya wa cryptocurrency (Ifarangakoranabuhanga), ugamije gufasha abantu bose kwinjira mu ikoranabuhanga rya blockchain nta mbogamizi. Pi Network irashaka kubaka ubukungu budashingiye kuburyo bwa peer-to-peer (Umuntu ku muntu) , aho abantu bashobora gukora ibikorwa by’imari mu buryo bwizewe kandi bworoshye.
Vision and Mission (Icyerekezo n’Inshingano)
Icyerekezo: Pi Network ifite icyerekezo cyo kubaka ubukungu budakoresha uburyo bwa peer-to-peer (Umuntu ku muntu), aho abantu bose bashobora kugira uruhare rungana mu gukora ibikorwa by’imari mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Iki cyerekezo kigamije guha abantu ubushobozi bwo gukoresha cryptocurrency (Ifarangakoranabuhanga) mu buzima bwa buri munsi, kandi hakoreshejwe uburyo buboroheye.
Inshingano: Inshingano ya Pi Network ni ugushyiraho urubuga rwa cryptocurrency (Ifarangakoranabuhanga) rukwiye kandi rworoshye ku bantu bose, aho umuntu wese ufite telefoni igendanwa ashobora gucukura (mine) Pi coins. Ibi bizatuma abantu benshi bashobora kwinjira mu ikoranabuhanga rya blockchain (Bulokiceyini) nta mbogamizi.
Technical Aspects (Ibikorwa bya Tekinike)
Pi Network ifite ibikorwa byinshi bya tekinike bituma igikorwa cyo gucukura cryptocurrency (Ifarangakoranabuhanga) kiba cyoroshye kandi kitarimo ingorane. Umuyoboro wa Pi ukoresha Stellar Consensus Protocol (SCP), iyi protocol ituma ibintu byose bikorwa neza kandi bigakorwa mu buryo bwizewe kandi bworoshye.
Consensus Algorithm (Ubugenzuzi nyurabwenge)
Pi Network ikoresha Stellar Consensus Protocol (SCP) kugirango igere ku bwumvikane ku bikorwa. Iyi protocol niyo ikora ku buryo bukoresha ingufu nke cyane ugereranyije n’izindi nzira nk’izikora kuri Bitcoin. SCP ituma ubucukuzi bwa Pi bukorwa mu buryo bworoshye kandi bushobora korohera abantu benshi bayikoresha icyarimwe nta mbogamizi bahuye nazo.
Security and Decentralization (Umutekano n’Ikwirakwiza rya Sisitemu)
Umuyoboro wa Pi wibanda ku kwirinda ikintu cyose cyashyira mu kaga umutungo w’abayikoresha. Uburyo bwo kubika amafaranga muri Pi bukoresha uburyo bwa cryptographic wallets (Ikofi y’ifarangakoranabuhanga), aho umutungo udashobora gufatwa cyangwa gukurwa ku ikofi muburyo budakurikije amategeko. Ikindi kandi, ibikorwa byose bikorwa muri Pi birahamye kandi ntibishobora guhindurwa cyangwa gusubizwa inyuma.
Environmental Sustainability (Kubungabunga Ibidukikije)
Pi Network yateguwe ku buryo bugamije kubungabunga ibidukikije, itandukanye n’izindi cryptocurrency nka Bitcoin zikoresha ingufu nyinshi mu bucukuzi. Pi ikoresha uburyo bwa Stellar Consensus Protocol (SCP) butangiza ibidukikije kandi bukoresha ingufu nke cyane. Ibi bituma Pi iba urubuga rw’imari rukora neza kandi rufasha mu kurengera ibidukikije.
Community-Driven Governance (Imiyoborere Igenwa n’Abaturage)
Iterambere n’imiyoborere ya Pi Network bitangwa n’abaturage bayikoresha. Abakoresha urubuga rwa Pi bagira uruhare mu iterambere ry’umushinga, kandi ibyemezo by’ingenzi bifatwa binyuze mu miyoborere itangwa n’abaturage aho abantu bose bashobora gutanga ibitekerezo byabo no gufata ibyemezo ku bijyanye n’iterambere rya Pi.
Economic Model and Utility (Icyitegererezo cy’Ubukungu n’Ubwiza bwa Pi)
Cryptocurrency (Ifarangakoranabuhanga) ya Pi igenewe gukoreshwa mu bukungu butifashisha uburyo bwa centralized economy (Ubukungu bushingiye ahantu runaka), igafasha mu bikorwa by’imari, amasezerano y’ubwenge (smart contracts), n’izindi porogaramu zishingiye kuri blockchain.
Icyitegererezo cy’ubukungu cya Pi cyubakiye ku kugendera ku mategeko y’urubuga no gufasha iterambere ry’ubukungu bufatika bukoresheje Pi.
Roadmap for Growth (Icyerekezo cy’Iterambere)
Imbanzirizamushinga ya Pi Network igaragaza icyerekezo cy’iterambere rirambye, harimo gahunda yo gutangiza urubuga rufite ubushobozi bwo kwakira abayikoresha benshi, kwagura ibikorwa, no kwinjiza uburyo bushya bwo gukoresha Pi cryptocurrency. Mu rwego rw’ahazaza, Pi irateganya gukora byinshi byo kwagura umuyoboro no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri blockchain.
Conclusion (Umwanzuro)
Pi Network ifite intego yo kuzana impinduka mu bijyanye na cryptocurrency, igendeye ku ntego yo kwinjiza abantu benshi mu bikorwa by’imari, kubungabunga ibidukikije, no guha umutekano ibikorwa byose bikorerwa kuri murandasi. Abantu bose bafite telefoni igendanwa bashobora kwinjira mu bikorwa bya Pi Network, kandi bagafatanya kubaka ubukungu budakoresha uburyo bwa centralized economy (ubukungu bushingiye ku kigo runaka). Pi irashaka kubaka sisitemu y’imari ibereye buri wese, kandi igaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’imari ishingiye ku ikoranabuhanga rya blockchain (Blockchain).